Umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée yishwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera, wanabaye mu ba mbere bagezweho n'aya makuru, Bayingana Jean Bosco, yavuze ko ejo Karemera yiriwe mu kazi bisanzwe, ku mugoroba agatahana umwe mu bayobozi be utuye ku Kimironko, hanyuma atashye abona abantu bari kurwana ajya kubakiza.

Ati 'Mu nzira ataha, agenda n'amaguru kuko ataha hariya hafi na KIM University, hari abantu bashyamiranye, abona harimo abo azi agenda ajya kubakiza, nibwo havuyemo umwe ntabwo havugwa ikintu yamukubise ararambarara agwa aho ngaho, uko yakaguye ntabwo yabyutse, abahageze bose basanze aryamye aho ngaho byarangiye.'

Mu ijwi ryuzuyemo agahinda kenshi, Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Marie Immaculée, yabwiye IGIHE ko bababajwe no kumva inkuru y'urupfu rwa Karemera, kuko ngo yari umusore ukiri muto wari ufite intumbero ngari mu buzima.

Ati 'Nta kintu mfite na navuga njye, kuko yari umusore utaranashaka ufite ubuzima bwe bwose imbere ye, umeze neza utagira indi ndwara arwara, ubwo nanjye mu by'ukuri birasa n'ibyampungabanyije, twese mbese twahungabanye.'

Ingabire yavuze ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Karemera Abraham bose, barimo abo barwanaga yagiye gukiza, kuri ubu batawe muri yombi, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko, ariko ngo nta yandi makuru baramenya kuri ibyo.

Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kujya gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane mu by'ukuri icyamwishe, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, abo mu muryango we bavugaga ko ibisubizo bitaramenyekana.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushoferi-wa-ingabire-marie-immaculee-yishwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)