Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe mu Rwanda (Amafoto & Video) -

webrwanda
0

Ahagana saa Mbili z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, ni bwo umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe.

Mu bamwakiriye harimo Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin, bamwe mu bapadiri bo muri Diyosezi ya Cyangugu ari naho Padiri Ubald azashyingurwa.

Mu bandi bari baje kwakira umurambo wa Ubald bari abavandimwe be, abo mu muryango we ndetse n’abandi bihayimana bari bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ubwo umurambo wa nyakwigendera wagezwaga ku kibuga cy’indege washyizwe mu modoka yabugenewe maze mbere yo kujyanwa abari baje kuwakira babanza gucana za buji, baranawusengera.

Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 1 Werurwe, hazaba misa yo gusezera kuri nyakwigendera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera nyuma umurambo we ukazahitwa ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry’Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

Imihango yo kumushyingura izabera ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by’iteka nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

Abihayimana batandukanye bari bafite za buji baje kwakira umurambo wa Padiri Ubald
Abaje kwakira umurambo wa Padiri Ubald bari bambaye imyenda iriho ifoto ye
Bari bitwaje za buji
Abo mu muryango wa Padiri Rugirangoga Ubald bari baje kwakira umurambo we ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Babanje gusenga mbere y'uko imodoka ihaguruka ku Kibuga cy'Indege yerekeza ku buruhukiro bw'Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru
Imodoka yatwaye umurambo wa Padiri Ubald
Imodoka yatwaye umurambo wa Ubald ubwo yasohokaga mu kibuga cy'indege
Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe mu Rwanda
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin, ni umwe mu bakiriye umurambo wa Padiri Ubald ku Kibuga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Abagiye kwakira umurambo wa Padiri Ubald bari bubahirije ingamba zo kwirinda Coronavirus zirimo kwambara neza agapfukamunwa

Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Uwacu Lizerie




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)