Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yahishuye uko ateta cyane iyo yagiye gukina umupira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ronaldo n'umwe mu bakinnyi bagira indyo yihariye kubera akazi akora bityo uku kwigengesera mu kurya gutuma n'abagize umuryango we babihomberamo.

Georgina Rodriguez yavuze ko iyo Ronaldo yavuye mu rugo yagiye gukina imikino irimo na Champions League,basigara mu rugo bisanzuye nawe akaboneraho umwanya wo kurya ibiryo birimo injugu atemerewe iyo uyu mukinnyi ari mu rugo.

Rodriguez ufitanye umukobwa w'imyaka 3 na Cristiano Ronaldo yabwiye ikinyamakuru InStyle ko akunda kwitetesha iyo ari mu rugo wenyine n'abana uyu mukunzi we iyo yagiye mu kazi.

Uyu mugore w'imyaka 27 yagize ati 'Dukunda kurya ibyokurya bimwe kuko dusangirira hamwe ariko iyo ari kumwe n'ikipe cyangwa yagiye gukina hanze,njye n'abana turitetesha.Dusaba Pizza nk'urugero cyangwa tukirira injugu.'

Nyina wa Cristiano Ronaldo,Dolores Aveiro,yavuze ko uyu mukinnyi akunda ibyokurya byo muri Portugal byitwa Bacalhau a bras,irimo ibirayi n'amagi.

Georgina we avuga ko azi guteka ibyokurya gakondo byo muri Espagne nk'inyama ndetse akunze gutungura uyu mukinnyi akamutekera.Ati 'Rimwe na rimwe nkunze guteka ngatungura Cris.'

Dolores Aveiro yatangaje ko umuhungu we adakunda Pizza ndetse ngo niyo ayifashe ayirya rimwe mu cyumweru mu gihe Ronaldo nawe yigeze gutangaza ko hari igihe asangira Pizza n'umuhungu we Cristiano Jr.n'ubwo ngo bimubangamira.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yahishuye-uko-ateta-cyane-iyo-uyu-mukinnyi-yagiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)