Gasabo: Umusore washinjwaga gusambanya abana 17 yahanishijwe igifungo cya burundu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rukaba rwamuhamije icyaha maze rumukatira igifungo cya burundu.
Ku itariki ya 19/10/2020 nibwo hamenyekanye ko uwo musore yagiye ashuka abana benshi b'abahungu batandukanye bagera kuri 17, akabasambanya . Kugira ngo abigereho akaba yirifashishaga ibikinisho bikoze mu modoka yakoraga hanyuma bamara kubyishimira akababwira ko kugira ngo abibahe ari ukubanza bakemera ko abasambanya.

Uyu musore yahamwe n'icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 4 y' Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n' ibihano muri rusange.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-umusore-washinjwaga-gusambanya-abana-17-yahanishijwe-igifungo-cya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)