Uganda : Minisitiri watanze impano ya Ambulance yayisubije kuko yatsinzwe amatora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aya matora yo guhagararira abaturage yo ku nzego z'ibanze, Evelyne Anite yatsinzwe na mugenzi we babana mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM rinaherutse gutsinda amatora y'Umukuru w'Igihugu.

Muri Nzeri 2020, Evelyn Anite yari yatanze iriya mbangukiragutabara ayiha abatuye mu mujyi wa Koboko ubwo amatora yari yegereje.

Ni umuhango na we ubwe yari yitangarije, ashyira amafoto kuri Twitter atanga iriya mpano yo gufasha abatuye muri uriya mujyi.

Wilson Sanya uyobora uriya mujyi, avuga ko nyuma yo gutsindwa amatora, uriya Muminisitiri yasabye gusubizwa iriya mpano.

Aganira na Daily Monitor, Wilson Sanya yagize ati 'Ndemeza ko iyo modoka yasubijwe Anite. Bwa nyuma mvugana n'umushoferi wayo, yanyemereye ko bayisubije ku mategeko y'uwo minisitiri.'

Minisitiri Evelyn Anite yari yatanze iriya mbangukiragutabara iriho n'ifoto ye nk'impano yo gufasha abatuye muri uriya mujyi by'umwihariko korohereza abagore, abana n'abageze mu za bukuru kugera kwa muganga.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Uganda-Minisitiri-watanze-impano-ya-Ambulance-yayisubije-kuko-yatsinzwe-amatora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)