Ubuhamya:Nyuma yo kwiyegurira Kristo, Liza Kamikazi aratekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Liza Kamikazi wamenyekanye cyane mu muziki w'indirimbo zisanzwe (secular music) nyuma akaza gukizwa akinjira mu muziki uhimbaza Imana, ni umukristo akaba n'umuramyi mu itorero 'New Life Bible Church' riherereye mu Kagarama. Yahoranaga ubwoba bw'ukuntu azabaho aretse umuziki umwinjiriza amafaranga akumva acitse intege, ariko umuhamagaro w'Imana uratangaje ubu abayeho neza kandi afite amahoro yo mu mutima.

Uyu mubyeyi ufite umugabo n'abana batatu wizihiza imyaka irindwi amaze yeguriye ubuzima bwe Kristo, mu yandi magambo akijijwe. Yagiye akora indirimbo nyinshi zamumenyekanishije harimo 'Rahira' yakoranye na The Ben n'izindi nyinshi. Ku bwe avuga ko izo ndirimbo yakoraga atarakizwa ari ubuhamya ku bazireba bose harimo n'abana be bigatuma babasha kumenya agaciro ko gukizwa ndetse bakamenya ko hari aho Imana ikura umuntu n'aho imugeza bityo bakagira inyota yo kwegera Kristo.

Mu magambo ye Liza arasobanura uburyo Yesu yahinduye ubuzima bwe akamuha amahoro yo mu mutima.

Ati: 'Nagiriwe Ubuntu bwinshi bwo kumenya Imana no kuyisobanukirwa uko yagiye inyihishurira n'ubwo ntarayimenya yose kuko Imana ni ngari cyane, ariko gacyeya nasogongeye katumye numva nyirundumuriyemo. Ntabwo nkiri wa wundi wa kera wasengaga Imana nyisaba umugisha gusa, ahubwo nsigaye nsenga Imana nyibaza ngo wandemeye iki kuri iyi si?

Maze gufata icyo cyemezo nibwo namenye ko nkijijwe by'ukuri, nahisemo kutaberaho inzozi nifitiye cyangwa kugera ku bintu bikomeye, ahubwo nshakisha umugambi w'Imana ku buzima bwanjye. Mubyukuri sinaretse kuririmba n'ubu ndabikora ariko narahindutse kuko sinkiririmba kugira ngo abe ari jye umenyekana ngo abantu bishime, ahubwo nasobanukiwe ko ndi umwana w'Imana mpabwa n'umurimo w'uburirimbyi, mpabwa kwamamaza ko Kristo ari muzima kandi agira neza'.

Uko Liza Kamikazi yakijijwe:

Liza arabisobanura ati: 'Sinigeze mbaho ntasenga, yego sinari nzi kuramya ngo ninjire mu bwiza bw'Imana cyane ariko nemeraga Imana, nkemera ko Kristo yaducunguye, ariko impamvu mvuga ko ntari nkijijwe ni uko ntari narigeze nshyira ubuzima bwanjye mu biganza bya Kristo kandi ntabwo nari mfitanye umubano uhambaye n'Imana. Icyo gihe Imana nayifataga nk'aho ari umuterankunga wanjye kuko nazaga namaze gutegura ibyo nyisaba urugero nti 'Ese wamfasha umuziki wanjye abantu bakawukunda? Ndashaka koi bi n'ibi bigenda gutya. Kandi mu byukuri ibyinshi yarabimpaga kuko yashakaga kunyiyegereza.

Mubyukuri kugira ngo ndeke umuziki usanzwe niyegurire Imana byarangoye ku buryo byafashe imyaka ibiri kugira ngo mbwire Imana ngo noneho ndemeye ndi hano nteze amatwi ngo numve icyo umbwira. Ntangira kugendana n'Imana numvaga imirimo yose yo gukorera Imana nayikora ariko kurirrimba indirimbo zisanzwe simbireke. Umunsi rero Imana yampishuriye ko ngomba kureka uwo muziki numvise mbihiwe kuko nabonaga mu muziki wo guhimbaza Imana nta mafaranga arimo bityo ngahangayikishwa n'uburyo nzabaho.

Igihe cyarageze ndahinduka biturutse ku nkuru yo muri Bibiliya y'umusore w'umutunzi Yesu yabwiye ngo agende atange ibintu bye byose hanyuma aze amukurikire. Umusore akimara kubyumva yahise ababara cyane agenda mu maso ye hahonze. Iyi nkuru nongeye kuyisoma mu gitondo cya kare ndi mu rugendo n'Imana hashize hafi imyaka 2 ariko nkumva ntarekura secular music. Nkimara kurisoma ryaranshwanyaguje numva ko uriya musore ubutunzi yasabwaga gushyira hasi ni ubutunzi bwe yari afite. Icyo gihe nabonye ko hari ibyo Imana isahaka ko nshyira hasi nkayikorera byeruye. Kuva uwo munsi nahise nsindwa ndambika hasi umuziki wa secular ndavuga nti: 'Mana icyo wandemeye ni cyo ngiye gukora'.

Kugeza ubu Liza Kamikazi amaze imyaka irindwi yakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe kandi yishimiye ko Yesu amuba hafi akamukoresha iby'ubutwari ati: 'Ikiruta ibindi nishimiye uyu munsi ni uko nabonye Imana igenda inkoresha mu buzima bw'abantu batandukanye, mu biganiro nagiye ntanga abantu bagiye banyandikira nkabona ko hari uko Imana yankoresheje kugira ngo ihindure ubuzima bw'abantu cyane cyane ibaha agakiza'.

Mu gusoza ubuhamya bwe Liza aravuga gukomera kw'Imana ndetse ashishikariza abantu gukizwa kuko nawe yari ahangayitse azi ko nareka umuziki usanzwe atazabona imibereho ariko ubu ameze neza nk'uko abisobanura ati 'Imana irantunze n'umuryango wanjye kandi nta cyo tubuze' Aboneraho kubwira abantu bose kubanza gushaka Ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ibindi byose bazabyongererwa.

Source: IRERE TV

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Nyuma-yo-kwiyegurira-Kristo-Liza-Kamikazi-aratekanye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)