">Iyi ndirimbo yarambitsweho ibiganza na MadeBeat irangizwa na Bob Pro, ubu iri shene ya YouTube ya Sem-G Dile, ushobora kuyumva ukaba wanayisangiza abandi. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati:''Umuziki kuri njye ni urufunguzo rw'ubuzima, ibyishimo, amahoro y'umutima, imbaraga n'ibindi''.Â

Yakomeje ati:''Kuri njye, ni igikoresho gifite imbaraga zikomeye zo gukora byinshi birimo kugira ubuzima bw'abantu bwiza kurushaho ndetse ukanadufasha kugira isi nziza uko tubyifuza''.Â

Sem-G Dile avuka i Burera avuga ko yavutse akunda umuziki ndetse ahantu hose yagiye yiga harimo mu Rwanda, mu Buhinde no muri Amerika yagiye akora umuziki. Ati: ''Iki ni cyo gihe ngo noneho nsangize iyi mpano isi yose''.
KANDA HANO WUMVE 'ONLINE' YA SEM-G DILE