Mu itangazo ryasohowe kuri iki Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, RwandAir ivuga ko iki cyemezo kije kubera ingamba zo kwirinda ubwoko bushya bw'icyorezo cya COVID-19 bwagaragaye mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika.
Uretse mu mijyi ya Johannesburg na Cape Town yo muri Africa y'Epfo, RwandAir yanahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva i Lusaka muri Zambia ndetse n'i Harare muri Zimbabwe.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gitangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2021.
Iyi sosiyete yiseguye ku bashobora kugirwaho ingaruka n'iki cyemezo, yasabye ko abari baramaze kugura amatike yo kwerecyeza muri biriya bihugu, bashobora kongereza kugura andi yo mu matariki ari imbere kandi ntibagire amafaranga bongeraho ku yo bari barishyuye.
Iki cyemezo kandi kije mu gihe guhera uyu munsi tariki 08 Gashyantare 2021, abagenzi baza mu Rwanda batangira kubahiriza amabwiriza mashya yo kwishyira mu kato mu rugo mu gihe cy'iminsi indwi.
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje iki cyemezo cyo kwishyira mu kato mu ngo z'abantu mu gihe cy'icyumweru, yavuze ko kitareba abantu baje mu buryo bw'ubucuruzi kimwe na ba mukerarugendo mpuzamahanga bazaza bafite igihe kitarenze iminsi irindwi.
UKWEZI.RW