Perezida Paul Kagame yasabye abakinnyi b'ikipe y'igihugu kurangwa n'ikinyabupfura bakumvira umutoza wabo kuko ikinyabupfura ari ryo nzingiro rya byose, ibi yabihuje n'ibyabaye kuwahoze ari umutoza w'Amavubi, Ratomir Dujković.
Ibi yabivugiye mu muhango wo kwakira ikipe y'igihugu Amavubi yari ivuye muri CHAN 2020 muri Cameroun aho yaviriyemo muri 1/4 batsinzwe na Guinea Conakry 1-0.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yibukije abakinnyi ko ibyo bakora byose nta kinyabupfura ntacyo byaba bimaze. Bagomba kubaha ababakuriye.
Yavuze ko bitewe n'imyitwarire y'abakinnyi uwahoze ari umutoza w'Amavubi, umunya- Serbia Ratomir Dujković yamusezeye amubwira ko akazi kamunaniye kubera imyitwarire y'abakinnyi aho bose bashaka kuba umutoza.
Ati"Aho mugereyeho mubajije, ambwira amagambo make ati ntabwo nshaka guhemberwa ubusa, ati aba bakinnyi ureba hano imbere yawe, buri wese ni umutoza, ndababwira ariko buri wese ni umutoza, hari abababwira ibyo bashaka gukora, buri wese akazamura ijwi. Ajya kugenda ni uko byagenze, bivuze ko nta kinyabupfura cyari gihari.'
'Ushoboye kumenya uko wifata neza mu minota 90 cyangwa iyiyongeraho bigufitiye akamaro, bifitiye ikipe akamaro. Bigomba guhoraho, iyo myifatire igomba kujya mu bakinnyi ikaba umuco.'
Ratomir Dujković yatoje ikipe y'igihugu Amavubi imyaka 3, kuva muri 2001 kugeza muri 2004 ubwo yahise ajya gutoza Ghana.