Gianni Infatino ari mu Rwanda mu bikorwa byo gufungura ikicira cya FIFA mu Karere kiri mu Rwanda, yafunguye ibi biro kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare.
Gianni Infantino ubwo yafunguraga iki kicaro cya FIFA, yashimiye Perezida Kagame Paul kuba yaremeye ko iki kicaro gishyirwa mu Rwanda nk'Igihugu kiza kandi kiyobowe neza.
Uyu muyobozi wa FIFA yaboneyeho kwibutsa inzego za Siporo mu Rwanda ko iki kicaro kitaje ari icyo kuberamo inama ahubwo ko ari icyo guteguriramo imikino mu rwego rwo kuzamura umupira w'amaguru mu Karere.
UKWEZI.RW