Nyagatare : Abanyeshuri 14 ba UR bafashwe bakoreye ibirori aho bacumbitse, bo bati 'twigiraga ikizamini' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyeshuri barimo abahungu 10 n'abakobwa bane, bafashwe mu masaha y'ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, bagahita bajyanwa kurara kuri polisi bakaganirizwa ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 ubundi bacibwa amande ya 10 000 Frw kuri bu umwe.

CIP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Yagize ati ' Nyuma y'uko tubaciye amande twavuganye n'ubuyobozi bwa kaminuza dutegura ko twajyayo kubigisha n'ubundi twajyaga tujyayo ariko tugiye kubyongera cyane,…
Tuzajyayo tubereke abandi tubabwire ko bidakwiriye kubona abanyeshuri ba kaminuza ari bo bafatwa barenze ku mabwiriza ari bo bagafashije Leta mu kwigisha abaturage.'

CIP Twizeyimana Hamdun avuga ko bariya banyeshuri banywaga inzoga bari ahantu hamwe kandi basakuza cyane.

Yagize ati 'abaturage rero bahise bahamagara Polisi ijyayo igezeyo isanga bari mu nzu imwe bari kunywa inzoga basakuza cyane.'

Ibi kandi byatumye ubuyobozi bw'Akarere bwongera imbaraga mu bikorwa by'ubukangurambaga nk'uko bisobanurwa n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Julliette.

Yagize ati 'Na bariya batubwiraga ko impamvu bari bari kumwe ari uko bafite ibizamini uyu munsi, rero ntabwo bakwiriye kujya kwigira hamwe ngo ni uko bafite ikizami kandi n'aho bigira bicara basize intera, amabwiriza na bo arabareba uzajya afatwa azajya abihanirwa.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Nyagatare-Abanyeshuri-14-ba-UR-bafashwe-bakoreye-ibirori-aho-bacumbitse-bo-bati-twigiraga-ikizamini

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)