Minisitiri Shyaka yagaragaje injishi 5 zikome... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2021, harizihizwa umunsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin. Ni umunsi ufite igisobanuro kinini mu biyemeje gusangira buri kimwe; ukaba umunsi benshi batangiraho amasezerano akomeye mu buzima bwabo.

Ni umunsi wizihijwe ariko mu buryo budasanzwe bitewe n'icyorezo cya Covid-19 kibasiye isi muri iki gihe. Biragoranye ko abakundana bahura bitewe n'ingamba zafashwe mu bihugu bitandukanye zo guhangana n'iki cyorezo kimaze umwaka urenga cyica ibihumbi by'abantu ku Isi.

Saint Valentin itegurwa mu buryo bwihariye, ikarangwa n'amabara agaragaza urukundo. Minisitiri Shyaka yanditse kuri konti ye ya Twitter ku gicamunsi cy'iki Cyumweru avuga ko mu njishi eshanu zifashe Leta y'u Rwanda harimo n'urukundo' iyo ruganje mu bantu amahoro araganza.

Injishi zikomeje u Rwanda yavuze harimo 'Urukundo', 'Ubuntu', 'Ubumwe', 'Ukuru' n'Ubwangamugayo'. Yavuze mu izina rya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, avuga ko bifurije 'Abanyarwanda urukundo mu miryango n'umubano mu bantu'.'

Yavuze kandi ko batuye Abanyarwanda bose indirimbo z'urukundo zaririmbwe n'abahanzi bo mu Rwanda yaba izo ha mbere cyangwa iz'ik'igihe. Ati 'Tubatuye indirimbo z'urukundo z'Abahanzi Nyarwanda; iz'ubu n'izo ha mbere."

Minisitiri Shyaka yavuze ko ahari urukundo n'umubano, Imana iba ihari.

Kimwe mu bishimisha abahanzi muri iki gihe ni uko umuziki watangiye gushyigikirwa kuva mu nzego zo hejuru. Hagashingwa amashuri yigisha umuziki, ibikorwaremezo birimo inyubako n'imbuga ngari zo kwidagaduriraho bikubakwa ubutitsa.

Abantu batandukanye bashimye ubutumwa bwa Minisitiri Shyaka bavuga ko bubakoze ahantu. Ukoresha izina rya Pepeuwab kuri Twitter yagize ati 'Urakoze Nyakubahwa Minisiteri. Iyi ndirimbo ngo 'ahari urukundo n'umubano, Imana iba ihari, ababyeyi banjye bakunda kuyiririmba cyane cyane iyo twabaga twabasuye nk'abana babo. Ku bw'amahirwe umwe aherutse kwitahira.'

Guverinoma yatuye Abanyarwanda indirimbo z'urukundo z'Abahanzi Nyarwanda  Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase yagaragaje injishi eshanu zikomeza Igihugu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103088/minisitiri-shyaka-yagaragaje-injishi-5-zikomeza-igihugu-atura-abanyarwanda-indirimbo-zuruk-103088.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)