Kwimenya no kumenya uwo mwashakanye, intwaro yo gutsinda amakimbirane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima busanzwe intandaro yo gusenyuka kw'ingo ni amakimbirane hagati y'abashakanye. Mubyukuri nta rugo rudakimbirana, ariko iyo abarwubatse bombi baziranye ku miterere yabo, bibafasha gukemura ikibazo cyose bashobora kugirana bityo ugasanga umunezero utashye iwabo.

Abahanga mu bijyanye no kumenya imiterere y'abantu, bavuga ko abantu bose bo ku isi bari mu byiciro 4 by'imiterere:Sanguine, Chorelic, Melancholic, Phlegmatic Birashoboka ko abantu babiri bashobora kwisanga mu cyiciro kimwe cy'imiterere ariko bakaba batameze kimwe kuko nta muntu umeze nk'undi 100% umuntu wese arihariye.

Dore ibintu by'ingenzi kumenya iyi miterere bizagufasha mu rugo:

Kumenya uwo mukwiye kubakana urugo, bizagufasha kumenya no kwakira abantu mukorana, kubana n'abo mu muryango kuko wamaze kumenya uko bateye, kubaho utaremererwa n'abantu ndetse no kumenya kubababarira.

Tugiye kurebera hamwe ubwoko 2 bw'imiterere y'abantu, naho ubundi 2 tuzabureba mu gice kizakurikiraho.

1. Sanguine

Aba ni abantu bafite imiterere itangaje kuko ni abantu bakunda kuvuga cyane, si abantu bavugira ku ijwi ryo hasi n'iyo usanze baganira ari abantu batatu, usanga ijwi rye ari ryo riri hejuru. Ni abantu baba bafite amarangamutima ashyushye, bahorana ibyishimo baseka. Biroroshye kumwegera no kumugira inshuti kandi bagira inshuti nyinshi. Mubyukuri gusabana biraborohera mu buzima bwabo. Kuri bo igisobanuro cy'ubuzima ni ukuryoherwa (gukina no kwidagadura), akunda ibirori, iyo ari mu bandi akunda kwiharira ijambo. Bakunda gushimagizwa ntibakunda umuntu ubagaya. Ariko kandi ababarira vuba ntagira inzika.

Intege nke zabo

Bene uyu muntu ntagira gahunda, niba ushaka ko akora ikintu mufatirane, nakubwira ngo azabikora ejo umenye ko atakibikoze. Ikindi bakunda gukabya mu nkuru zabo. Ni abantu batagira gahunda (disorganized) niba ari umugore usanga uburiri budasashe, mbese ibikoresho bitari kuri gahunda, niba ari umugabo ajugunya ibintu byose nta gahunda. Baravuga ariko ntibakunda gukora kandi bangiza umutungo cyane. Mu buryo bw'umwuka ni abanyakavuyo kuko badafata umwanya ngo atinde asoma Bibiliya.

2. Chorelic

Aba ni abantu barangwa n'ibintu bikurikira:

Ni abantu bihuta mu buzima bwabo ibyo bakoze byose bakabikora vuba. Kuri bo igisobanuro cy'ubuzima ni ibikorwa. Ni umuntu uhorana ubushake bwo gukora. Ni umuntu wumva ko yihagije. Ni umuntu uzi guhatana ngo ashyire mu bikorwa ibyo yiyemeje. Ntibimugora gusohora amarangamutima kuko iyo arakaye cyangwa yishimye arabikubwira. Ntibimugora gufata icyemezo ndetse bakunze no kuba abayobozi. Ni abantu bazi kugera ku byo biyemeje kandi kenshi barahirwa mu buzima. Baratanga nta cyo wababurana. Mu bijyanye n'umwuka, iyo bihaye Imana babijyamo neza kuko bakunda kugera ku ntego kandi bakabikora neza.

Intege nke zabo

Ni umuntu utazi guha agaciro amarangamutima y'abandi, iyo ari umugabo usanga umugore we yarababaye ku bijyanye n'amarangamutima. Aba bantu banengwa guhubuka. Ingo zikunze kubananira iyo ari abagabo kuko batazi guha agaciro abagore babo ngo babahe ijambo, bamenye amarangamutima yabo kuko icyo bashyira imbere ni ibikorwa. Bagira intege nke zo kwiharira ijambo. Bariyemera ku buryo kwizera Imana bibagora kuko bumva ibyo bagezeho ari imbaraga zabo. Iyo ari umugabo usanga umugore n'abana bamutinya kuko agira igitsure, arakankama ndetse rimwe na rimwe arakubitana. Barikunda ndetse bizengurukaho.

Mubyukuri kuvuga ku miterere y'abantu bigamije kwimenya imbaraga ndetse n'intege nke zawe hanyuma ukamenya uko wakwitwara ku wo mwashakanye kugira ngo mubashe kubana mu mahoro. Iyo umaze kumenya imiterere y'uwo mubana biguha imbaraga zo kumenya uko umutwara ndetse no kwihanganira intege nke ze.

Mu gice cya kabiri tuzarebera hamwe imiterere y'abitwa Chorelic n'abitwa Melancholic kandi nizera ko bizadufasha kwisobanukirwa twebwe ubwacu no kumenya uko twakwitwara kuri bagenzi bacu.

Source: agakiza tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Kwimenya-no-kumenya-uwo-mwashakanye-intwaro-yo-gutsinda-amakimbirane.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)