Ubukene bunuma ku babyeyi bafite abana batangiye amasomo; igitima kiradiha ko Minerval ishobora kwiyongera -

webrwanda
0

Akenshi iyo igihe cyo kwiga cyiyongereye birumvikana ko n’abanyeshuri ibyo bakeneraga ku kigo bigaho byiyongera.

Ku bigo by’amashuri by’umwihariko ibicumbikira abanyeshuri, ubwo Minisiteri y’Uburezi yafataga icyemezo cyo guhagarika amashuri yose mu Mujyi wa Kigali yavuze ko abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo bazakomeza kubamo ariko batiga.

N’ubwo batigaga bakeneraga kurya, kunywa, gukora isuku no gukoresha umuriro kandi byumvikane ko byavaga ku ngengo y’imari ikigo cyari cyarateganyije yo gutunga aba banyeshuri kugeza igihembwe kirangiye.

Hari ababyeyi baganiriye n’itanzamakuru bagaragaje impungenge z’uko amafaranga y’ishuri ashobora kwiyongera kandi ngo bamaze n’igihe badakora no kubona ibyangombwa by’ishuri ari ingorabahizi.

Umwe yagize ati “Urumva twebwe ni ibintu byaturenze n’akazi twakoraga karapfuye. Umwana koko aba agomba kwiga, ariko nibura iyaba banareka ngo umuntu agende abona duke duke ariko ujya kubona baramwirukanye batabanje no kukumenyesha, ukibaza uti se ntabwo mwajya mubanza kuduteguza wenda umuntu akereba uko yabigenza.”

Undi ati “Urumva kuri ubu basubiye ku ishuri arasabwa n’utundi tuntu ku ruhande n’amafaranga y’ishuri ubwo atabifite ibyo biba ikibazo. Twifuza ko badufasha nyine bakajya bagenda bishyura buhoro buhoro.”

Mugenzi wabo yunzemo ati “Iki gihe turimo muzi ko hagiye habaho Guma mu rugo, hari utwo umuntu yari yizigamiye azi ko abana bazatujyana ku ishuri ariko yaradukoresheje. Njyewe amahirwe nari mfite ni uko Guma mu rugo yaje hari ibikoresho nari maze kugura.”

Ku bayobozi b’amashuri bo basanga izamuka ry’amafaranga y’ishuri rishobora kubaho ariko habanje kuba ubwumvikane n’ababyeyi barerera muri ayo mashuri.

Umwe ati “Ntabwo ikibazo cyo kongera amafaranga turakigeraho ariko turateganya kukiganiraho n’ababyeyi mu minsi iri imbere. Ntabwo twakora ibintu binaniza ababyeyi bitewe n’aho ibihe bigeze.”

Ku rundi ruhande ariko Leta yemeje ko izatera inkunga amashuri yose ya Leta n’andi afashwa nayo aho buri mwana wiga acumbikiwe mu kigo azatangirwa 25000 Frw bityo abayobozi b’ibigo by’amashuri bagasanga ababyeyi batazagorwa cyane n’amafaranga y’ishuri n’ubwo igihembwe cyo kiziyongera.

Ati “Ubona ko ababyeyi bari kuzasabwa amafaranga menshi ariko iyo urebye inkunga Leta yashyizemo yagabanyirije ababyeyi umugogoro bari kuzagira. Ntibivuze ko azatunga abana mu gihe cyose n’umubyeyi azatanga andi ariko azaba ari make.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA ko n’ubwo amafaranga yakongerwa habaye ubwumvikane nta muntu ukwiye kuvutswa uburenganzira bwo kwiga kuko yayabuze.

Ati “Abaka amafaranga babyumvikanyeho n’ababyeyi, usanga babyishimira. Bakavuga bati aho kugira ngo umwana yicwe n’inzara reka tuyatange, ariko muri ba babyeyi hakaba n’abandi batabishaka. Ni ikigo kimwe ariko bamwe barabishaka abandi ntibabishaka wenda kubera ubushobozi buke, ariko icyo twabwiraga abayobozi ni uko umubyeyi utabashije kubona ubushobozi ngo yishyurire umwana ariya mafaranga muri gusaba mutagombye guhana umwana ngo abe yabuzwa uburenganzira bwo kwiga.”

Dr Uwamariya kandi yagaragaje ko hakiri imbogamizi aho usanga hari bamwe mu babyeyi badashaka no kwishyura n’amafaranga y’ishuri yari asanzwe dore ko abamaze kwishyura bangana na 60% gusa kandi yakabaye afasha ibi bigo by’amashuri.

Amashuri yose mu Mujyi wa Kigali yari amaze iminsi igera kuri 37 afunze kubera ko umwanzuro wo kuyafunga wafashwe kuva tariki ya 18 Mutarama 2021 akaba yongeye gusubukurwa ku wa 23 Gashyantare 2021.

Mu Mujyi wa Kigali amasomo yongeye gusubukurwa nyuma y'igihe afunzwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)