Kuva ku bwarimu kugera ku ntebe ya Afurika Yunze Ubumwe! Ubuzima bwa Dr Nsanzabaganwa (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izo ndangagaciro wongeyeho iyo gukunda gusenga no kwiga neza kandi ubishyizeho umwete, zafashije Dr Nsanzabaganwa Monique, uherutse kuba umugore wa mbere muri Afurika watorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

Uyu mugore w'imyaka 50 y'amavuko, ni umuhanga mu by'ubukungu kuko uretse kuba abifitemo Impamyabumenyi y'Ikirenga, anafite ubunararibonye muri byo kuko yabyigishije muri Kaminuza y'u Rwanda, aba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, aba Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, ubu yari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda.

Ku wa 6 Gashyantare 2021, ni bwo yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije muri Komisiyo ya AU.

IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n'uyu mubyeyi ugira urugwiro cyane, by'umwihariko iyo muganira akunda gushyira Imana mu biganiro mugirana, ibintu avuga ko mu rugendo rwe by'umwihariko inshingano zose ahawe azishobozwa no kugira indangagaciro za gikirisitu.

Nsanzabaganwa Monique ni umubyeyi ufite umugabo n'abana batatu barimo abahungu babiri n'umukobwa umwe. Yavukiye mu Byimana, Akarere ka Ruhango ari naho yize amashuri abanza.

Mu mabyiruka ye, ababyeyi bamubyara bose bari abarimu mu mashuri abanza, ibintu byamufashije kwiga neza kandi ari umuhanga ku buryo yahoraga mu myanya y'imbere [mu bafite amanota meza mu ishuri], kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza.

Yagize ati 'Ababyeyi banjye bari abarimu, bikadutera ishyaka ryo kwiga cyane, nari umuhanga mu ishuri ntibyangoraga. Mu rugendo nakoze icy'ingenzi cyabaga ari ukwiga.'

Amashuri yisumbuye yayize muri Groupe Scolaire APE Rugunga mu Mujyi wa Kigali, ageze mu mwaka wa kabiri aza guhindura ajya muri Groupe Scolaire Officiel de Butare aho yigaga Ubukungu.

-  Yakuranye inzozi zo kuba umwarimu!

Amateka u Rwanda rwanyuzemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntiyahaga uburenganzira busesuye buri mwana w'umuhanga kuva mu cyiciro ajya mu kindi.

Dr Nsanzabaganwa na we niko byamugendekeye kuko n'ubwo yatsinze ibizamini by'amashuri abanza, ntiyagiye kwiga ayisumbuye mu ishuri rya Leta, gusa kubera ko ababyeyi be bari bafite ubushobozi bamujyanye mu ryigenga, muri APE Rugunga.

Ati 'Abanyarwanda benshi icyo gihe gutsinda ntabwo byari ihame, habagaho kwemererwa hakabaho impamvu nyinshi zatuma utajya kwiga kandi watsinze. Akenshi baduteshaga agaciro mu buryo bunyuranye ugasanga abakobwa baduhimba amazina, bigatuma buri gihe wumva ko ugomba kujya hanze. Ariko n'ubundi buryo bwose bwatumaga ubona ko imyigire n'ubwisanzure bw'umukobwa bigoye.'

Dr Nsanzabaganwa wakuze ababyeyi be ari abarimu, yari anafite nyirasenge wize ibijyanye n'Ubukungu kandi aza kubikora agera ku rwego rwo hejuru [Yanabaye umudepite] bituma na we akura yumva yazagera ikirenge mu cye.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Nsanzabaganwa yigaga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y'u Rwanda, nyuma y'aho irangiriye aza gusubiramo ndetse arangije kwiga ni bwo yakabije inzozi ze zo kugera ikirenge mu cy'ababyeyi be.

Ati 'Ndangije kwiga kubera ko twari twatsinze neza, nahise nguma muri kaminuza nk'umwarimu wungirije, nakundaga ubwarimu. Njye numvaga aricyo kintu nifuza kuzakora kuko ababyeyi banjye bari abarimu bigisha mu mashuri abanza, ariko njye nkumva nzaba umwarimu nkabo ariko ngatera intambwe nkigisha muri kaminuza.'

Dr Nsanzabaganwa Monique watorewe kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika yitezweho kugarura umucyo mu mikorere yawo

-  Yagiriwe icyizere na Perezida Kagame kuva ku munsi wa mbere!

Dr Nsanzabaganwa arambye cyane mu nzego z'igihugu nk'umunyepolitiki ariko by'umwihariko mu rwego rw'ubukungu.

Mu 2000, ni bwo yagiye kwiga muri Kaminuza ya Stellenbosch Afurika y'Epfo, aharangiriza Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mbere yo gusubira mu Rwanda agakomeza kwigisha muri Kaminuza.

Yabwiye IGIHE ko Inama y'Abaminisitiri yateranye bwa mbere, nyuma y'uko Perezida Kagame atowe n'abaturage mu 2003, yahise imugira Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

Ati 'Mu 2003, nagiriwe icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nyuma y'aho abaye perezida utowe n'abaturage. Guverinoma ya mbere yashyizemo nari nyirimo.'

Umukuru w'Igihugu yakomeje kumugirira icyizere mu 2008 amugira Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, inshingano yavuyeho mu 2011, agirwa Visi Guverineri wa BNR.

Mu Ukuboza 2020, kandi ni bwo u Rwanda rwatanze Kandidatire ya Dr Monique Nsanzabaganwa nk'umukandida warwo kuri Visi Perezida wa Komisiyo ya AU.

Yavuze ko iki cyizere yakomeje kugirirwa n'igihugu na Perezida Kagame muri rusange gifite byinshi gisobanuye kuri we ariko nanone bimuha umukoro ukomeye w'uko ahora yiyumvamo ko atagomba kumutenguha.

Yakomeje agira ati 'Icyizere mperutse kugirirwa cyo guhagararira u Rwanda muri Komisyo ya AU, ntabwo bwari ubwa mbere bangirira icyizere ariko biriya byo byari birenze. Numvise ari ibintu bidasanzwe kubera ko iyo urebye urwego rwatangiye kuba mpuzamahanga burya biba birenze.'

'Ariko buri gihe iyo mpamagariwe inshingano, ikintu cya mbere kinza mu mutima ni igishyika cyo kuvuga ngo ariko buriya ndakora iki? Kuko buriya haba hari impamvu, iyo mpamvu nkayishakisha nkavuga ngo nzakora ijoro n'amanywa ariko nyigereho.'

Ku wa 7 Gashyantare 2021, nibwo Dr Nsanzabaganwa yarahiriye inshingano ze nka Visi Perezida wa Komisiyo ya AU, avuga ko ari umwanya mwiza ku Rwanda kugira ngo rutange umusanzu mu mavugurura y'uyu muryango yatangijwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.

Dr Nsanzabaganwa avuga ko imigabo n'imigambi yatumye atorwa ijyana n'inshingano zirimo ibijyanye n'ubukungu, gucunga umutungo, gucunga imiyoborere n'imikore, kugarura ugukora neza, mu mucyo, ku ntego, kubazwa inshingano ndetse no kwihutisha impinduka.

Yagize ati 'By'umwihariko bijyanye no gucunga neza umutungo, kongera ububasha n'ubushobozi bw'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika bwo kwitunga no kwihaza mu mafaranga avuye mu bihugu ariko n'andi twabona agacungwa neza, abakozi bagakora neza bashoboye kandi bakorera ku ntego.'

Yakomeje agira ati 'Ingingo natanze zari enye ziri ku miyoborere myiza no gucunga umutungo, ku bijyanye no gucunga abakozi n'imikorere yabo n'ibijyanye no gucunga inama igihe abantu bateranye, inama zikaba ngufi kandi zigakora ibyemezo bizima.'

Dr Nsanzabaganwa ni inzobere mu bijyanye n'Ubukungu

-  Hari indangagaciro yizereramo zafasha benshi...

Dr Nsanzabaganwa avuga ko kugira ngo umuntu abeho afite intego kandi abe uw'agaciro akenshi abikomora kuri bwa burere aba yarahawe n'ababyeyi cyangwa abamureze. Ibi byose ariko ngo bikuzuzwa no kugira umuhate wo kwiga.

Ati 'Umuntu agirwa n'ibintu byinshi ariko icy'ingenzi ni uburere aba yarahawe, kuko uko ababyeyi bawe bakureze bagutoza gukunda umurimo, kutagira icyo winuba, kubana n'abantu bose neza kandi wisanzuye.'

Yakomeje agira ati 'Ikindi ni umuhate wo kwiga, iyo ntiga ntabwo nibwira ko mba ndi mu barambagizwa kuba nakora izi nshingano zitandukanye. Kwiga ngashyiramo ingufu nkanaminuza.'

Dr Nsanzabaganwa ni umwe mu bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu cy'u Rwanda b'abakirisitu kuko yanaririmbye muri Chorale Illuminatio ibarizwa muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Dominiko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (Paroisse Universitaire Saint-Dominique).

Avuga ko 'Ngira amahirwe yo kuba ndi Umukirisitu, ahubwo iyaba nanamubaga kurushaho ngakora ibyo iyo myemerere idusaba. Mu by'ukuri ni urukundo ntawe utakwifuza kugira urukundo, ntawe utakwifuza gukora neza.'

'Hari ahandi dukura twese imbaraga, aho harafasha cyane ni ibintu byuzuzanya, mu by'ukuri umunyepolitiki mwiza yaba n'umukirisitu mwiza kimwe n'uko umukirisitu mwiza yaba umunyepolitiki mwiza.'

Avuga ko yakuze ari umuntu ukunda gusenga ari na byo akomoraho indangagaciro agenderaho mu buzima bwe bwa buri munsi ndetse n'inshingano zikomeye yagiye ahabwa kugeza uyu munsi.

Yagize ati 'Ikindi nibwira ko kigira umuntu, buriya n'ubwo uvukira ku babyeyi, umuntu aba yaremwe n'Imana. Twemera ko habaho Imana imwe, iyo Mana hari ubutumwa iduha hano ku Isi, ugomba kurangiza byanze bikunze.'

Yakomeje agira ati 'Ari nacyo kimpa imbaraga buri gihe iyo mvuye ku cyiciro njya mu kindi, nkibaza nti ariko wa muhamagaro ngerageza gushakisha n'ubwo ntawushyikira ariko numve ngo hari inshingano ngomba gukora kuri iyi Si. Icyo kintu kiguha imbaraga z'umutima, ukumva urisanzuye.'

Mu bindi byakunze gufasha Dr Nsanzabaganwa harimo gukorana neza n'abo bakorana baba abamukuriye, abo akuriye, abo bari mu kigero kimwe, agaharanira kongera agaciro ku byo bari gukora ntabe ikigusha cyangwa ngo abakure mu murongo.

Yakomeje agira ati 'Ikindi ariko ni icyo cyizere igihugu cyakomeje kungirira, kirakomeye cyane. Kiriya cyizere iyo wicaye mu biro, kimera nk'aho ari irindi jisho riri kukureba kandi nta muntu uhari ariko ukumva iryo jisho rikuriho. Ni ukuvuga ngo biguha gukora cyane no kujya mu mutima w'uwatekereje kuguha inshingano ukibaza ngo ashaka ko nkora iki muri uyu mwanya? Ni ibintu bifasha kuko haba hari abantu benshi bashobora gukora nk'ibyo ukora.'

Dr Nsanzabaganwa avuga ko urubyiruko by'umwihariko abana b'abakobwa bakwiye gukora cyane, kwiga cyane baharanira kuba indashyikirwa no kureba amahirwe igihugu kibashyiriraho bakayabyaza umusaruro bityo bakabasha kugira ahazaza heza. Byose bikajyana no kugira indangagaciro z'ubupfura.

Dr Nsanzabaganwa w'imyaka 50 y'amavuko yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, ubu yari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda

Amafoto na Video: Mucyo Serge




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-ku-bwarimu-kugera-ku-ntebe-ya-afurika-yunze-ubumwe-ubuzima-bwa-dr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)