Hashimiwe abanyamakuru bagira uruhare mu ikoreshwa ry'Ikinyarwanda kinoze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bashimiwe kuri kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire, mu birori byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya COVID-19.

Abanyamakuru bashimiwe bari mu byiciro bine bitandukanye birimo icy'ab'ibitangazamakuru byandika, icy'abakora kuri radio, icy'abo kuri televiziyo, ndetse n'icy'indashyikirwa.

Umwanditsi akaba n'umunyamakuru wa IGIHE, Maniraguha Ferdinand, wahize abandi mu cyiciro cy'abandika, yavuze ko yatunguwe no kuba yaratoranyijwe mu banyamakuru banditse inkuru zirimo Ikinyarwanda kinoze, kuko abikora nk'ibintu akunda atagamije ibihembo.

Ati 'Ni ibyishimo byinshi kuba natoranyijwe mu banyamakuru banditse inkuru zirimo Ikinyarwanda kinoze. Ntabwo nari mbyiteze kuko nandika ntagamije ibihembo ahubwo mbikora nk'ibintu nkunda.'

Yakomeje avuga ko kwandika Ikinyarwanda kinoze abikora nk'inshingano agamije guteza imbere ururimi Kavukire.

Ati 'Kuba ngerageza kwandika Ikinyarwanda kinoze, ni inshingano ku ruhande rumwe kuko numva ko mu bushobozi bw'ibyo nkora, hari icyo nakora ngo nteze imbere ururimi rwanjye. Kuba nzi Ikinyarwanda, nkakorera Ikinyamakuru cyandika mu Kinyarwanda, mfite inshingano zo kwandika inkuru mu rurimi abadukurikira bumva neza kandi nkarunoza.'

Maniraguha akangurira abanyamakuru bagenzi be n'Abanyarwanda muri rusange kunoza ururimi Kavukire kuko ari ikirango cy'umuco.

Ati 'Abanyamakuru n'abandi bafite aho bahurira n'imikoreshereze y'Ikinyarwanda, birakwiriye ko dusigasira Ikinyarwanda nka kimwe mu birango by'imena by'umuco Nyarwanda. Si byiza ko hazabaho igihe mu mateka abanditsi n'abanyamakuru twazashinjwa uburangare n'uruhare mu izimira ry'ururimi rwacu kavukire.'

Abandi babaye aba mbere mu bindi byiciro harimo umunyamakuru wa Radio Salus, Yves Butoyi, uyoboye icy'abakora kuri radio, Umunyamakuru wa TV1, Ngabirano Olivier, uyoboye icy'abakora kuri televiziyo ndetse n'Umunyamakuru wa RBA akaba n'umuyobozi wa RMC, Barore Cléophas wahize abandi mu cyiciro cy'indashyikirwa.

Uretse Abanyamakuru, RCHA yanatangaje abandi bagize uruhare mu kunoza Ikinyarwanda mu ngeri zitandukanye zirimo abashakashatsi, abanyeshuri n'abahanzi.

Umuhanzikazi, Karasira Clarisse, wahize abandi mu gukoresha Ikinyarwanda kinoze, yabwiye IGIHE ko abikesha gukunda ururimi n'umuco Nyarwanda.

Yagize ati 'Ni ukubikunda cyane no gushyiramo imbaraga ndetse n'ishyaka. Nkora umuziki bitewe n'ubutumwa nshaka gutanga, ariko akenshi nibanda ku bifite aho bihuriye n'umuco Nyarwanda cyangwa n'Ikinyarwanda kuko mbikunda.'

Hashimiwe kandi umushakashatsi wahize abandi ari we Bazirushaka Isaïe, abikesha igitabo yanditse cyitwa 'Ikibonezamvugo Nsobanuzi cy'Ikinyarwanda.'

Umunyeshuri wahize abandi mu kwandika Ikinyarwanda kinoze mu irushanwa RCHA ryateguye mu mashuri, ni Kwizera Emmanuel wiga kuri TTC Kirambo iri mu Karere ka Burera, naho ikigo cyashimiwe ni Banki ya Kigali.

Muri ibyo birori byanyujijwe kuri Televiziyo y'u Rwanda, hatambukijwe ibihangano bitandukanye by'ingeri z'umuco n'ururimi Nyarwanda zirimo indirimbo n'imbyino, imivugo, inkuru ngufi, ndetse n'ikinamico.

Abahanzi gakondo barimo Makanyaga Abdul na Nzayisenga Sophia ni bo basusurukije abakunda umuziki w'umwimerere w'Ikinyarwanda; abanyeshuri babiri bo mu mashuri yisumbuye bavuga imivugo, mu gihe abandi babiri bavuze inkuru ngufi.

Hatambukijwe kandi ikinamico ngufi yerekana uko urubyiruko rwa none rutandukira rukica Ururimi Kavukire rw'Ikinyarwanda nkana, rukakivanga n'indimi z'amahanga cyangwa rugahimba amagambo mashya bita ko 'ajyanye n'igihe'.

Hifashishijwe uwo mukino, ababyeyi bakebuye urubyiruko ko rudakwiye kwirengagiza kuvuga neza ururimi uko bikwiye kuko byatuma amagambo amwe n'amwe azimira burundu bikaba intambamyi ku ikungahara ry'Ikinyarwanda.

Uyu munsi wizihijwe nyuma y'icyumweru cyahariwe Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire cyatangiye ku wa 15 Gashyantare 2021.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ku rwego rw'igihugu igira iti 'Ururimi rw'Ikinyarwanda, umusingi w'ubumwe n'agaciro by'Abanyarwanda' naho ku rwego rw'Isi hatoranyijwe igira iti 'Duharanire guteza imbere indimi nyinshi nta ruhejwe mu burezi no mu muryango'.

Uyu munsi kandi wizihijwe mu gihe abashakashatsi batandukanye n'impuguke ku rurimi rw'Ikinyarwanda basaba gushyira imbaraga nyinshi mu kugiteza imbere binyuze mu bushakashatsi, imyigishirize n'ubuvanganzo.

Maniraguha Ferdinand usibye kuba Umunyamakuru, ni n'umwanditsi w'ibitabo
Barore Cleophas ni umwe mu bashimiwe ku bwo gukoresha Ikinyarwanda kinoze
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashimiwe ku bwo guhanga ateza imbere ikinyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashimiwe-abanyamakuru-bagira-uruhare-mu-ikoreshwa-ry-ikinyarwanda-kinoze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)