Imwe mu mpunzi ziheruka kugezwa mu Rwanda zivanywe muri Libya yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore kimwe na bagenzi be baba mu Nkambi y'Impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yabwiye IGIHE koko ko uwo musore yitabye Imana bakaba bagikurikirana ngo bamenye icyo yazize.

Yagize ati 'Amakuru yuko iyo mpunzi yitabye Imana ni byo, ariko ntiturashobora kumenya icyo yazize, niba ari urupfu rutunguranye cyangwa se rusanzwe, cyangwa niba ari uburwayi.'

Yakomeje avuga ko kuri ubu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukurikirana kugira ngo hamenyekane icyo uyu musore yazize.

Ku kijyanye no kuba uyu musore yaba yiyahuye, Kayumba yavuze ko byose bizava mu iperereza ryatangiye gukorwa na RIB. Yasobanuye ko na bo babyumvise ariko ko nta gihamya ifatika bafite ahubwo hazategerezwa iperereza.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 515 zaturutse muri Libya zikaba zaraje mu byiciro bitanu guhera mu mwaka wa 2019, bose baba mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

Bamwe muri izi mpunzi bamaze kubona ibindi bihugu bibakira byo ku Mugabane w'u Burayi barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bagiye muri Canada, abandi 46 bagiye muri Norvège naho batanu berekeza mu Bufaransa.

U Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwakira izi mpunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi babagamo muri Libya aho abenshi bahageze bashaka inzira yabageza i Burayi mu bihugu bikize, muri Libya ntibahagiriye amahirwe kuko batangiye gutotezwa n'ibindi bikorwa by'iyicarubozo.

Abandi batangiye gucuruzwa mu buryo bubabaje maze u Rwanda rwiyemeza kwakira izi mpunzi mu rwego rwo kuzifasha kubaho mu buzima bwiza buzira iyicarubozo, ababonye ibihugu bibakira by'i Burayi bemererwa kugenda bakajya kubituramo.

Inkambi y'agateganyo ya Gashora icumbikiye impunzi n'abimukira bavuye muri Libya mu bihe bitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imwe-mu-mpunzi-ziheruka-kugezwa-mu-rwanda-zivanywe-muri-libya-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)