Impuruza ku bashomeri bashobora kwiyongera mu mijyi bavuye mu byaro -

webrwanda
0

Kuba abantu bava mu cyaro bakagana mu mijyi ubusanzwe nta kibazo biteye, gusa byaba ikibazo gikomeye mu gihe bahagera bakabura imirimo.

Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana, avuga ko ingaruka za COVID-19 zishobora gutuma abatuye mu cyaro berekeza amaso mu mujyi.

Ati” Hari ibintu byo gutekereza ngo mujyi hari amahirwe menshi, hari ubukire, nibyo ariko iyo uje uje gukora, uje ufite ikikuzanye gifatika.”

Habyarimana asanga mu bice by’icyaro hakwiye kujya ibikorwaremezo bitandukanye byafasha abahatuye guhanga imirimo kandi bagafashwa kubona isoko ry’ibyo bakoze.

Ati “Niba hari igishobora gukorerwa mu cyaro, nta mpamvu mbona waza mu Mujyi. Hari ibyagiye bikorwa, nk’udukiriro two mu turere ariko utwo tujyamo n’uzi icyo gukorayo, niba azi kubaza, gusudira, kubumba ariko n’uwagumyeyo afite icyo yakoze, hakoroshywa icyo yakoze kugezwa ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali cyangwa iyunganira”.

Bamwe mu baturage bavuganye na Radio Flash bemeza ko mu cyaro nta mirimo ihagaragara ituma umuntu abona amafaranga, ari nabyo bituma bamwe bafata icyemezo cyo kwerekeza mu Mujyi.
Umwe ati “Mu cyaro amafaranga ahaba ntabwo ahwanye n’ayo mu Mujyi wa Kigali. Mu cyaro ushobora kwirirwa ukora wenda n’ubuyede ugakorera 1500 Frw, ariko iyo urubyiruko rwumvise ngo ubuyede bahemba 3000 Frw ni bwo baza biruka baza i Kigali”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, Sheikh Bahame Hassan, asanga abatuye mu bice by’ibyaro bakabyaje umusaruro amahirwe ahari, arimo ay’ubuhinzi ndetse n’andi, gusa ngo uje ufite icyo akora ntahejwe .

Ati “Ikintu gikomeye gihari ni uko tugomba kurinda no gucunga neza ibyo dufite. Abaturage bacu nibaducunga neza, bakaturinda ndetse na bwa butaka bafite bwo guhinga, ntibihutire kubugurisha nk’uko benshi bagenda babikora, ibyo bizatuma bahagarara neza bjyanye n’uko bagiye bakora”.

Imibare ya Raporo ya Banki y’Isi igaruka ku bukungu bw’u Rwanda muri ibi bihe bya Covid-19, igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri cyazamutse kikagera kuri 22% kivuye kuri 13% mu mezi igihugu cyari muri Guma mu Rugo ya mbere. Ni mu gihe mu bakomeje gukora muri icyo gihe, abagera kuri 60% bagabanyirijwe umushahara.

Si ibyo gusa kuko umubare w’abantu bafite akazi ugereranyije n’umubare w’abaturage b’u Rwanda, wageze kuri 43% uvuye kuri 48,3%. Kwiyongera kw’abashomeri birushaho kongera umubare w’abantu bari mu bukene, aho byitezwe ko muri uyu mwaka, umubare w’abakene mu Rwanda uziyongeraho abantu 550 000 ugereranyije n’uko ibintu byari kuba bihagaze iyo Covid-19 itabaho.

Kuko 90% by’abakene mu Rwanda baba mu cyaro n’ubundi ni cyo kizibasirwa cyane n’ingaruka za Covid-19, aho byitezwe ko imiryango mishya izinjira mu cyiciro cy’abakene mu cyaro izaba ikubye iyo mu mujyi inshuro 3,2.

Abadafite akazi bashobora kwiyongera mu Mujyi wa Kigali baturutse mu byaro kubera guhunga ingaruka za COVID-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)