Abadepite bemeje itegeko ry’ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 219 Frw -

webrwanda
0

Ku wa 11 Gashyantare, ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko umushinga w’Itegeko ry’Ingengo ivuguruye igaragaza ko yiyongereye ikava kuri miliyari 3.245,7 Frw yari yateganyijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka y’imari, ikagera kuri miliyari 3.464,8 Frw, inyongera ya miliyari 219.1 Frw.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko impinduka mu ngengo y’imari zishingiye ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Zimwe mu mpinduka zikomeye zagaragaye muri iyi ngengo y’imari, harimo ukwiyongera kw’imisoro kwatewe n’uburyo ibikorwa by’ubucuruzi byakomorewe no kuba zimwe mu nguzanyo u Rwanda rwari rufite zarahinduwe impano.

Leta kandi irateganya kongera amafaranga ashyirwa mu Kigega Nzahurabukungu mu gufasha ibigo by’ubucuruzi guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Prof Omar Munyaneza, yabwiye Abadepite ko ingengo y’imari isanzwe yavuye kuri miliyari 1.947,3 Frw igera kuri miliyari 2.128 Frw yiyongereyeho 9,3%, iy’iterambere iva kuri miliyari 1.298,5 Frw igera kuri miliyari 1.336 Frw yiyongereyeho 2,9%, iy’ ishoramari rya Leta yiyongereyeho miliyari 165,2 Frw zingana 53,9%.

Yakomeje agira ati “Ku ngengo y’imari y’iterambere, impinduka zabaye ku mafaranga y’imishinga aturuka imbere mu gihugu, ku ngengo y’imari ikoreshwa mu ishoramari rya Leta, impinduka zikaba zatewe n’amafaranga azakoreshwa mu kugoboka urwego rw’abikorera rwahungabanye kubera COVID-19.”

Depite Munyaneza yabwiye Abadepite ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko kubera icyorezo cya COVID-19 cyatangiye, mu ngengo y’imari ishize hibanzwe cyane ku bikorwa by’ingenzi bifasha kuyirwanya hagurwa ibikoresho byo kwirinda, kubaka ibyumba bifasha kujya mu kato n’ibikoresho by’ubuvuzi. Urundi rwego rwibanzweho nk’urugomba gushyirwamo imbaraga cyane ni ubuhinzi.

Yavuze ko Komisiyo yasanze mu kuvugurura itegeko n°005/2020 ryo ku wa 30/6/2020 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 hitawe ku isaranganywa ry’amafaranga hagati y’ibikorwa n’inzego hashingiwe ku miterere y’ubukungu no gukomeza guhangana na Covid19.

Depite Munyaneza yavuze kandi ko Sena yatanze ibitekerezo kuri iyi ngengo y’imari, irayishyigikira kuko yasanze yarateguwe hitawe ku bikorwa byo kuzahura ubukungu bw’Igihugu no kuyisarangaya hashingiwe ku byiciro bigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage n’ibindi byiciro bya ngombwa.

Biteganyijwe ko iri tegeko rigiye kunonosorwa hakurikijwe ibitekerezo byatanzwe n’abadepite, nyuma rizashyikirizwe Umukuru w’Igihugu arisuzume arishyireho umukono rizabone gutangazwa mu igazeti ya Leta.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, niwe wayoboye Inteko Rusange
Depite Munyaneza yavuze ko urwego rw'ubuvuzi n'ubuhinzi zahawe umwihariko mu ngengo y'imari ivuguruye
Abadepite bateranye hifashishijwe ikoranabuhanga



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)