Ibyo wamenya kuri 'infections vaginales' ku bagore,n'uko wazirinda. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwandu bw'imyanya ndangagitsina y'umugore (Les vaginites et infections vaginales) ni ukwangirika kw'iyo myanya ndetse ikaba yanabyimba bitewe n'impamvu zinyuranye cyane cyane udukoko dutandukanye umugore ashobora gukura ahantu hatandukanye.

Ubu bwandu bushobora guterwa n'isuku nke, kuba umugore cyangwa umukobwa yabwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, n'ahandi.

Urubuga Doctissimo dukesha iyi nkuru, rutangaza ko amazi ya Piscine yanduye nayo ashobora gutuma umugore cyangwa umukobwa yandura ubu burwayi.

'Infections vaginales' zirangwa n'iki?

Ikimenyetso nyamukuru kiranga iyi ndwara ni ururenda rudasanzwe ruturuka mu gitsina cy'umugore. Bitewe n'ubwoko bw'udukoko twateye ubwo burwayi, urwo rurenda rushobora kugira amabara atandukanye, nkaho ushobora kubona ari umweru, umuhondo,….

Mu bindi bimenyetso twavugamo:

â€" Kugira uburyaryate mu gitsina
â€" Ububabare bukabije
â€" Kumva wokerwa mu gitsina
â€" Ububabare mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina
â€" Kujya kunyara ukababara
â€" Kubyimba kwa bimwe mu bice by'imyanya ndangagitsina by'inyuma

Ese iyi ndwara isuzumwa ite?

Muganga w'inzobere mu kuvura indwara zifata imyanya ndangagitsina niwe usuzuma iyi ndwara, aho afata rwa rurenda akarupima kugira ngo arebe impamvu yabiteye.

Ese ubu burwayi buravurwa ?

Yego iravurwa igakira. Ni byiza ko iyo ubonye bimwe muri bya bimenyetso twabonye haruguru, ugomba kwihutira kujya kwa muganga, bakareba impamvu yabiteye, ubundi bakakuvura. Si byiza kwivurisha imiti iyo ariyo yose mu gihe utagiye kwa muganga ngo barebe impamvu igutera ubu burwayi ndetse banakwandikire imiti yabugenewe.

Inama abagore n'abakobwa bagirwa n'abahanga mu by'ubuzima

â€" Gukaraba inshuro 1 cyangwa 2 ku munsi
â€" Kwirinda gukoresha isabune bakaraba mu gitsina
â€" Kumutsa igitsina nyuma yo kwiyuhagira (Bien sécher la vulve après chaque toilette)
â€" Kudakomeza kwambara imyambaro y'imbere igihe yatose.
â€" Gukoresha agakingirizo iteka igihe umukobwa cyangwa umugore agirana imibonano mpuzabitsina n'abantu batandukanye.

â€" Mu gihe cy'imihango, umugore cyangwa umukobwa, aba agomba guhindura kenshi ibikoresho akoresha byo kwisukura.

â€" Mu gihe avuye mu bwiherero, umugore cyangwa umukobwa asabwa kwihanagura aganisha inyuma kugira ngo umwanda utava mu kibuno ujya mu gitsina (Aux toilettes, s'essuyer d'avant en arrière pour éviter de ramener les germes de l'anus vers le vagin).

â€" Kwirinda imyambaro ifatira cyane.
â€" Kwanika imyenda y'imbere ahantu hava izuba ndetse ikanaterwa ipasi.

Wari uzi ko hari imiti myimerere ivura abantu bafite ibi bibazo bya Infections ?

Ni byiza ko abagore ndetse n'abakobwa bita ku nama bagirwa n'inzobere nkuko twabibabwiye haruguru,kandi ni byiza ko iyo ubonye ibidasanzwe mu mikorere y'imyanya ndangabitsina,ugana muganga kuburyo bwihuse kugira ngo harebwe ikibazo kiri kubitera.

Ku bantu rero bafite ibibazo ya Infections,ubu habonetse imiti ikoze mu bimera yica twa dukoko twangiza imyanyandangagitsina,kuburyo utandukana n'ubu burwayi. Muri iyo miti twavugamo nka: Propolis plus capsules, A power capsules, Aloe vera plus capsules,…..

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-kuri-infections-vaginales-ku-bagorenuko-wazirinda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)