Huye : Hari inyamaswa ziri kwica amatungo y'abaturage...Ubuyobozi bubivugaho iki ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwezi k'Ukuboza umwaka ushize ni bwo uyu murenge wa Gishamvu watangiye kwibasirwa n'ibi bikoko birya amatungo y'abaturage. Nkubana Vianney, uyobora uyu Murenge avuga ko izi nyamaswa zirya aya matungo ziyasanze ku gasozi andi zikayasanga mu ngo.

Impirimbanyi z'uburenganzira bw'inyamaswa zivuga ko mbere yo gutega no kwica izi nyamaswa hakwiye kubanza gukorwa ubushakashatsi.

Abaturage bavuga ko igikoko kiri kurya amatungo yabo ari igikoko kinini. Mu mpera z'icyumweru gishize kishe ihene ya Nshimiyimana Alexis indi kirayikomeretsa.

Nshimiyimana uvuga ko yakibonye agira ati 'Hari ku wa Gatanu saa kumi n'ebyiri n'iminota nka 40. Ihene zari zikiri ku irembo hariya, njya kumva numva ihene iratatse, ndasohoka njya hanze ndebye mbona imwe yikubise hasi, mbona ikintu kirirukanse, nakibonye inyuma. Ni ikintu kinini ubona gifite imbaraga.'

Abaturage bavuga ko ibi bikoko bituruka mu bisi bya Huye. Iki gikoko nyuma yo kwica no gukomeretsa ihene ya Nshimiyimana Alexis, cyarakomeje kica intama ya Gabiro Bertin.

Gabiro yumvise iki gikoko gihumira mu rugo rwe, arasohoka asanga cyamaze kwica intama yari aherutse kubanguriza. Ati 'Dukeneye ubufasha no kongererwa umutekano'

Ibi bikoko nyuma yo guteshwa intama ya Gabiro, yashyizweho umuti wica. Mu ijoro ryakurikiyeho ibikoko byaragarutse birayirya hapfamo bibiri. Ibyapfuye ni ibikoko bimeze nk'imbwa, ndetse hari abaturage bemeza ko ari imbwa.

Amatungo izi nyamaswa zariye, arimo ayo mu tugari twa Nyakibanda na Ryakibogo.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishamvu Nkubana Vianney yabwiye Ukwezi ko izi nyamaswa zimaze kurya amatungo 41 ayapfuye ni 31.

Ati 'Turakangurira abaturage, dufatanyije nabo bakubaka ibiraro bikomeye, kuko ikiraro cyubatse gikomeye ntaho igikoko cyabasha guca'

Ikindi uyu muyobozi asaba abaturage ni uko bajya bacyura kare amatungo magufi baba baziritse ku gasozi.

Dr Ange Imanishimwe, Umuyobozi w'umuryango utari uwa Leta wita ku binyabuzima, BIOCOOR avuga ko bakeka ko inyamaswa ziri kurya aya matungo ari imbwebwe.

Ati 'Icyo kibazo twarakimenye. Ni inyamaswa zitwa shachal abandi bita imbwebwe. Mu karere ka Huye hari amashyamba nka arboretum n'ibisi bya Huye. Izo nyamaswa abantu bagiye bazihohotera bakazirukana aho zari zituye, zimwe rero zikomeza kuba muri ayo mashyamba'

Dr Imanishimwe avuga ko izi nyamaswa ari indyanyama. Ngo ahantu zahoze zituye abantu bagiye bahafata bakahahinga, zisanga ziri kuba ahantu zidashobora kubona inyamaswa zo kurya.

Nk'umushakashatsi mu bijyanye n'ibinyabuzima, avuga ko mbere yo gutega no kwinca izi nyamaswa hakenewe ubushakashatsi, bakamenya umubare w'izisigaye mu Rwanda kugira ngo zitazicwa zose zigashira mu gihugu.

Ati 'Mu gihe haba hasigaye nk'eshanu gusa, zose zikicwa urusobe rw'ibinyabuzima rwazazikenera rukazibura'

Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu karere ka Huye buvuga ko inyamaswa ebyiri arizo bamaze kumenya ko zapfuye nyuma yo kurya ku ntama yari yashyizweho umuti wica.

Abaturage b'umurenge wa Gishamvu mu mpungege bafite harimo no kuba ibi bikoko bishobora kuzageraho bikarya n'abantu ari na byo byatumye ubu basigaye bitwararika bagataha kare.

Muyango Gaspard, izi nyamaswa ziherutse kwicira ingurube agira ati 'Ubu ntushobora kugenda nijoro, ntushobora kuryama ufite itungo mu rugo ngo umare nk'amasaha abiri utarabyuka ngo uge kureba. Nkatwe dufite amasambu hari hakurya, ntabwo ushobora kugoroberezayo'

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kwicungira umutekano, akabizeza ko bazashumbushwa.

Yagize ati 'Turihanganisha abagize ibyago tubizeza ko tuzabashumbusha, ariko no gukomeza kubasaba gukomeza gahunda zo kwiteza imbere'

Mu mezi abiri ashize izi nyamaswa zimaze kurya amatungo 41, ayapfuye ni 31 arimo ihene 9, intama 6 n'ingurube 16. Izi nyamaswa mu kwica ihene n'intama ziyiruma ku ijosi no ku maguru, naho ingurube ziyiruma ku gikanu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Hari-inyamaswa-ziri-kwica-amatungo-y-abaturage-Ubuyobozi-bubivugaho-iki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)