Ni nyuma y'iyari yateranye ku wa 18 Mutarama yari yemeje ingamba zitandukanye, zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu Rugo.
Nk'uko bigaragara mu itangazo ry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yo ku wa Kabiri, ingamba zafatiwe mu nama yo mu kwezi gushize zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa Mbere tariki ya 08 Gashyantare, nyuma y'aho zoroshywe.
Kuvana Umujyi wa Kigali muri Guma mu Rugo umazemo ibyumweru birenga bibiri, kwemerera ibikorwa by'abikorera kongera gukora ariko hifashishijwe abakozi b'ingenzi, gusubukura ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali ndetse no kwemerera moto n'amagare kongera gutwara abagenzi biri mu ngamba zorohejwe.
Cyakora cyo ibikorwa birimo amashuri, insengero, iby'inama, ibirori n'ibindi bihuriza hamwe abantu benshi bizakomeza kuba bifunze.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasobanuye ko urebye uko ubwandu bwifashe nta kagari na kamwe muri Kigali katarimo umurwayi wa COVID-19, gusa hakaba habayeho koroshya ingamba bitewe n'uko Guverinoma isa n'ikoza imitwe y'intoki ku byo yari yiteze ubwo yazishyiragaho.
Ati: 'Ubushakashatsi twakoze mu byumweru bibiri bishize, bwatugaragarije ko ubwandu buri mu tugari tw'Umujyi wa Kigali hafi ya twose, uretse utugari tw'igice cy'icyaro cya Gasabo.'
'Ahandi hose twagiye dupima ku bantu bose twagiye dusuzuma mu ngo nk'uko abatuye mu mujyi wa Kigali bagiye babona tubasura, nibura nka 5% by'abantu twagiye dupima twasanze ari abarwayi bafite ibimenyetso cyangwa hari abantu barengeje imyaka 70 bafite indwara karande, abo bose twasanze hari abarwayi mu tugari twose tugize Umujyi wa Kigali.'
Minisitiri Ngamije yakomeje avuga ko amabwiriza yorohejwe kubera ko umusaruro wari witezwe usa n'uwagezweho.
Ati: 'Uyu munsi wa none umusaruro turi kuwukozaho imitwe y'intoki. Turi kubona ko dukomeje gatoya; ubu tugeze wenda nko kuri 6 cyangwa karindwi ku icumi y'ibyo twari duteze nk'umusaruro.'
'Iki cyumweru twongerewe, ni ukugira ngo tunoze neza gahunda ya Guma mu Rugo, ni ukugira ngo tugire nibura ku 9/10 by'umusaruro w'icyo Guma mu Rugo yakagombye kutuzanira nk'ingaruka nziza yatuma iki cyorezo tukiganisha mu mibare tutarengerwa kwa muganga, tugumana ibitanda byatuma tubasha kwakira indembe kandi tukarushaho kwitaho abaje batugana.'
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase wari kumwe na Minisitiri w'Ubuzima kuri Televiziyo y'Igihugu cyo kimwe n'Umuvugizi wa Polisi, we yavuze ko ingamba zorohejwe bitewe n'uko hari serivisi zo kuzahura ubukungu bw'Igihugu zigomba gukomeza, ariko bikabajyana n'icyizere Leta ifitiye abaturage.
Ku bwa Minisitiri Shyaka, Leta irizera ko 'Bitarenze iki cyumweru icyorezo kizaba cyamaze gucogora cyane, ariko bishingiye kuri bamwe mu Banyarwanda bafite umutima wo kucyirinda, bakimenye bihagije bavuga ko iki kintu atari icyo gukinisha.'
Minisitiri Shyaka yakomeje agira ati: 'Ikindi cya kabiri turifuza ko ubuzima bw'igihugu n'ubukungu bwacyo bigira urugendo ruzima, bikazahuka bigatera imbere, ariko turanifuza ko abantu babasha gukora kugira ngo barusheho kwiyubaka, imibereho yabo irusheho kuba myiza.'
'Abacuruza bacuruze, ya mirimo y'ibanze n'iy'ibabanze kuri buri rugo, abajya mu mirimo bayijyemo, kugira ngo ubuzima bwongere bujye mu buryo.'
Minisitiri Shyaka yihanangirije abaturage abasaba kwirinda gusubira muri Guma mu Rugo nk'umuti bagomba kunywa, abasaba kuyisezerera binyuze mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ati: 'N'ubwo tugiye kuva muri Guma mu Rugo tuyisezerera, ariko kuyisezerera nta kundi ni ukubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid. N'ubwo tugiye kuva muri Guma mu Rugo haba muri Kigali n'ahandi mu gihugu, murabizi ko Covid igihari. Ni ukuvuga rero rugomba kumenya uko twitwara, tukubahiriza amabwiriza tuzi, nta wutayazi.'
Yavuze ko niba amabwiriza avuga ko ntawe ugomba kurenza saa moya ataragera mu rugo, niba utubari dufunze ndetse akaba nta muntu wemerewe gukorera iminsi mikuru mu ngo, abaturage bakwiye kubizirikana.