Izi ngamba nshya kandi zakomoreye ibikorwa by'ishyingirwa haba imbere y'amategeko ndetse no mu nsengero ariko bigakorwa hatarenze umubare w'abantu 20 ariko ibikorwa byo kwiyakira ntibyemewe.
Ibikorwa by'izengo za Leta bizakomeza gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose abandi bagakorera mu rugo ariko bagasimburana.
Ibikorwa by'abikorera na byo bizakomeza gukora ariko na byo ntibirenze 30% by'abakozi bose naho mu masoko n'amaduka, abacuruzi ntibarenge 50% kandi ibikorwa bigafunga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18:00).
Izi ngamba nshya kandi zongereye amasaha yo kugera mu rugo kuko ubu ingendo zemewe kuva saa kumi za mu gitondo (04:00) kugeza saa mbiri z'ijoro (20:00).
Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange na zo zongerewe umubare w'abo zemerewe gutwara kuko ubu zizajya zitwara 75% by'umubare zagenewe gutwara.
Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 naho uw'abitabira ibyo gushyingura nturenze 20.
UKWEZI.RW