Gisagara: Hamaze gutabwa muri yombi abantu umunani bakekwaho kwiba inka -

webrwanda
0

Gushakisha abo bajura byatangiye nyuma y’uko bamwe mu baturage bo muri iyo mirenge batangiye gutaka ko bibwa inka mu gihe cy’ijoro bakayoberwa irengero ryazo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yavuze ko hamaze gufatwa abantu umunani bakekwaho ubwo bujura.

Yavuze ko mu bafashwe harimo uwitwa Mbagire Emmanuel wiyemerera ko yibye inka enye akazigurisha.

Ati “Uwitwa Mbagire Emmanuel yavuze ko we na bagenzi be atashatse kuvuga amazina bari bamaze iminsi biba inka mu baturage bakajya kuzigurisha uwitwa Bahati Jean Bosco, uyu na we akajya kuzibaga. Mbagire amaze kuduha amakuru twagiye kwa Bahati dusangayo inka enye harimo n’iyo yari yarahishe mu cyumba mu nzu abamo.”

Imibare itangwa na Polisi igaragaza ko muri Mutarama na Gashyantare 2021 mu Murenge wa Ndora hamaze kwibwa inka icyenda naho mu wa Kibirizi hibwe eshanu.

Muri izo zose hamaze kuboneka izigera kuri zirindwi naho izindi ziracyashakishwa. Gusa ariko hari n’izabazwe.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko ubujura bw’amatungo bukabije, basaba ko hagira igikorwa kugira ngo bucike.

Hari uwagize ati “Abajura barakabije kuko barara bazerera biba inka. Twifuza ko abashinzwe umutekano babafata bakabahana, ntibabafunge ngo bahite babarekura.”

Abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko iyo bagize uwo batangaho amakuru ko yiba, batungurwa no kubona afashwe agahita arekurwa, bakagira impungenge ko azabihimuraho.

Basaba ko inzego z’ubuyobozi zafatanya n’izumutekano bagafata abajura bose biba inka n’andi matungo kuko bazwi, bakabajyana mu bigo ngororamuco kuko abenshi ari urubyiruko rwigize inzererezi.

Polisi ivuga ko ibikorwa byo gushakisha abiba inka mu Karere ka Gisagara bikomeje.

Zimwe mu nka zari zibwe mu Karere ka Gisagara zikagaruzwa na Polisi

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)