Dr Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane yishimiye itorwa rya Dr Nsanzabaganwa Monique wabaye Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe (AU).

Azaba yungirije Dr Moussa Faki Mahamat wongeye gutorerwa kuyobora iyi Komisiyo mu yindi manda y'imyaka 4.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yanditse iti 'Congratulations ku mukandida w'u Rwanda, Nsanzabaganwa kuba yatowe nk'Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, yatowe n'ibihugu 42 kuri 55.'

Amatora yabereye mu nama isanzwe ya 34 y'Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.
Umunyamabanga Mukuru w'umuryango w'Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Mme Louise Mushikiwabo ari mu bishimiye gutorwa kwa Monique Nsanzabaganwa.

Yanditse ati 'Félicitations nyinshi ku muntu twakoranye, umugore ukunda umurimo kandi ushoboye, Monique yatowe kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.'

U Rwanda rwari rumaze igihe rutangaje ko Monique Nsanzabaganwa w'imyaka 50, akaba yari Umuyobozi wungirije wa Banki y'Igihugu (BNR) kuva muri 2011 yatanzweho umukandida kuri uriya mwanya.

Moussa Faki Mahamat wongeye gutorwa ku mwanya wa Perezida w'iyi Komisiyo yavuze ko yishimiye cyane kuba yagiriwe ikizere, agatorwa n'ibihugu 51 kuri 55 bigize AU.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dr-Monique-Nsanzabaganwa-yatorewe-kuba-Umuyobozi-Wungirije-wa-Komisiyo-ya-AU

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)