Iby’ibanze ku rugendo Perezida Macron ateganya gukorera mu Rwanda -

webrwanda
0

Mu Ugushyingo umwaka ushize, Macron nibwo yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda mu 2021 mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique icyo gihe yagize ati “Ndateganya mbere na mbere uruzinduko muri Angola na Afurika y’Epfo aho zari zarasubitswe kubera imbogamizi zishingiye ku buzima. Ndizera ko nzashobora kujyayo mu byumweru bike biri imbere. Hanyuma no mu Rwanda mu 2021.”

Ntabwo amatariki n’ukwezi uru ruzinduko ruzaberaho biremezwa, gusa amakuru avuga ko byose bizaterwa n’uko icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi muri iki gihe cyifashe hirya no hino.

Byitezwe ko uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rushobora kuba mbere ya tariki 18 Gicurasi kuko nyuma yayo u Bufaransa buteganya kwakira inama ibuhuza na Afurika yiga ku ishoramari aho yatumiwemo abakuru b’ibihugu bya Afurika barenga icumi.

Mu 2019 Macron yari yatumiwe mu Rwanda mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa icyo gihe ntiyabashije kwitabira ahubwo yohereje Abadepite bo mu ishyaka rye rya La République En Marche! barimo Umunyarwanda Hervé Berville wavukiye i Nyamirambo.

Gutumira Macron byanakozwe muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito, izwi nka VivaTech; binakorwa mu Ukwakira 2018 nyuma y’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye RFI na France 24 ko kuva Macron yatangira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, yatumiwe kuzasura u Rwanda.

Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017, habaye impinduka zikomeye mu mubano w’u Rwanda n’igihugu cye, bitandukanye n’ubuyobozi bwabanje bwa François Hollande.

Mu mwaka we wa mbere muri Elysée, Macron yagaragaje ubushake bwo guhindura politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, yubaka umubano w’abafatanyabikorwa bitandukanye n’iy’abamubanjirije.

Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko intambwe yatewe kuva Macron yatorwa itandukanye ugereranyije n’uko ibihugu byombi byabanaga mbere, kandi ko bidashingiye ku mubano wabo bombi gusa, ahubwo kuri politiki rusange y’ibihugu.

Muri Mata 2019 Macron nyuma yo guhura n’abayobozi ba Ibuka-France, yashyizeho itsinda ry’impuguke umunani riyobowe na Prof. Vincent Duclert rigomba gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe Macron yasura u Rwanda, yaba abaye Perezida wa Kabiri w’u Bufaransa ukandagiye ku butaka bwarwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Gashyantare 2010, Sarkozy yasuye u Rwanda ndetse anemera ko ntacyo igihugu cye cyakoze ngo Jenoside yakorewe abatutsi ihagarare, ariko ntiyasaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa.

Umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa warushijeho kuba mwiza kuva Macron yajya ku butegetsi mu 2017 / Ifoto: Village Urugwiro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)