Umuhanzikazi Butera Knowless uri mu bakunzwe hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa na benshi, yahundagajweho imitoma n'abafana be benshi nyuma yuko ashyize hanze ifoto igaragaza ubwiza bwe bw'umwimerere yafotowe n'umwana we, Ishimwe Butera Or. Iyi ni ifoto Butera Knowless yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

Nyuma yuko Butera Knowless ashyize hanze iyi foto yafotowe n'umukobwa we, Or, yayiherekesheje amagambo agira ari: " Papa Loadingâ¦.%  📸: #IOB ". Nkuko bigaragazwa n'amagambo Butera Knowless yaherekesheje iyi foto ye biragaragara ko yashakaga kubwira abafana be ko indirimbo ye nshya yise Papa iri mu nzira dore ko hashize iminsi ayiteguza abafana be. Nkuko byagaragaye mu byatangajwe n'abafana ba Knowless benshi babonye iyi foto hagaragaye umubare mwinshi w'abamuteye imitoma bamubwira ko bamukunda cyane ndetse abenshi bakoresha uturango tw'imitima (❤️❤️❤️❤️❤️) bamwereka urukundo rwinshi.
Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane hano ku Rwanda ndetse ari mu ba mbere bafatwa nk'inkingi za mwamba muri muzika nyarwanda dore ko yanegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star Season 5 mu mwaka wa 2015.
Â








