Bamporiki Edouard yahishuye ko yakinnye umupira afite impano itangaje, icyizere afite ku Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, avuga ko yakuze afite impano yo gukina umupira w'amaguru aho yari umunyezamu mwiza ariko akabireka kuko yabuze gikurikirana.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Bamporiki Edouard yavuze ko mbere y'uko apfa akava ku Isi yizeye ko azaba yaramaze kubona ikipe y'igihugu nkuru y'umupira w'amauru 'Amavubi' ikina igikombe cy'Isi.

Ati'Nzibona nyine Amavubi yagiye mu gikombe cy'Isi, uwo mupira nzawureba, nshobora kutajyayo ariko Amavubi yo azajyayo, ashobora kuzaba atitwa Amavubi ariko ikipe y'u Rwanda, ashobora kuzaba atitwa Amavubi ariko u Rwanda ntiruzahinduka n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda. Ntabwo nzasubira aho umuntu asubira, aho yavuye ntabonye u Rwanda, Twararubonye abana ariko abakuru niyo ijya mu gikombe cy'Isi tukavuga ngo twakinnye, nzabibona pe.'

Yakomeje avuga ko n'ubwo na we bitamuhiriye ariko akiri umwana yakinnye umupira w'amaguru aho yakinaga mu izamu.

Ati'umupira w'amaguru ni ibintu byanjye kuko nayikinnye nk'iri umwana sinagira umugisha wo gukomeza kuyikina, nakinaga mu izamu, nari umunyezamu mwiza ni uko iyo ari karahanyuze iba ari karahanyuze kuko uramutse wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye ugafatira ikigo, biba ari ibintu bikomeye, uri mu wa Kabiri hari abiga mu wa Gatandatu biba ari ibintu bikomeye.'

Akomeza avuga ko icyatumye adakomeza gukina ruhago ari uko yabuze gikurikirana, impano ikadindira cyane ko n'ubundi impano y'umwana ikurikiranwa akiri muto iyo yakuze ntacyo uba wayihinduraho.

Bamporiki ahamya ko yari umunyezamu ufite impano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamporiki-edouard-yahishuye-ko-yakinnye-umupira-afite-impano-itangaje-icyizere-afite-ku-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)