Tariki 18 Ukuboza 2020, umunyamuziki Stanley Omah Didia wiyise Omah Lay yashyize kuri shene ye ya Youtube amashusho y'indirimbo ye yise 'Godly'. Ayiherekeresha gusaba abafana be n'abakunzi b'umuziki kumva na EP (Extended Play) yashyize ku isoko yise 'What Have We Done'.
Mu gihe cy'ukwezi kumwe iyi ndirimbo isohotse imaze kurebwa n'abantu basatira gato miliyoni 8. Abagaragaje ko bayikunze bagakanda ku kamenyetso ka 'Like' barenze ibihumbi 104 naho abantu basatira gato ibihumbi bibiri nibo bagaragaje ko itabakoze ku mutima.
Iyi ndirimbo iherekejwe n'ibitekerezo birenga ibihumbi 6 by'abantu bavuga ko Omah ari umuhanzi ukiri muto unyeganyeza ingoma z'amatwi zabo, ukwiye guhangwa amaso. Abantu barenga ibihumbi 292 nibo bamaze kwiyandikisha [Subscribers] bakurikirana ibikorwa bye by'umuziki umunota ku wundi.
Uyu munsi, Ange Kagame yanditse kuri konti ye Twitter avuga ko buri gitondo yumva indirimbo 'Godly' ya Omah Lay. Ati 'Kumva indirimbo 'Godly' ya Omah Lay ni ibintu maze kumenyera buri gitondo.'
Abantu batandukanye bakurikira Ange Kagame kuri Twitter nabo bagaragaje ko bakunda Omah Lay. Bamwe bavuze ko mu ndirimbo z'uyu muhanzi bakunda iyitwa 'Infinity' yakoranye na Olamide. Imaze amezi abiri isohotse, ariko imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 13 kuri Youtube.
Omah Lay yabonye izuba ku wa 19 Gicurasi 1997. Ni umunyamuziki wabigize umwuga, umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria na BBC yo mu Bwongereza bivuga ko yamenyekanye birushijeho mu 2020 abicyesha indirimbo ye yise 'You'.
Iyi ndirimbo 'You' imaze amezi 10 isohotse, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 4. Yatumye benshi mu bakurikiranira hafi umuziki bavuga ko Nigeria imaze kuba igicumbi cy'umuziki muri Afurika, bashingiye ku bahanzi b'ibikomerezwa iki gihugu gifite batangiye nka Omah Lay.
Omah Lay yavukiye ahitwa Port Harcourt. Mu gihe gito amaze mu muziki amaze guhatanira ibihembo bikomeye birimo City People Music Award nk'umuhanzi w'umwaka, MTV Africa Music Awards 2021, The Headies Award abicyesha indirimbo ye 'Bad Influence' n'ibindi.
Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko muri Gicurasi 2020 yasohoye EP yise 'Get Layd' iriho indirimbo ye yise 'You' na 'Bad Influence' zamumenyekanishije.
Tariki 13 Mutarama 2021, yabwiye Ikinyamakuru Teen Vogue ko yagiye gushyira ku isoko iyi EP afite ubwoba bw'uko yashoboraga kutakirwa neza na rubanda.
Avuga ariko ko ari muri studio yumvaga ifite icyanga biri no mu murongo yihaye wo gukora indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi. Ati 'Umuziki wanjye n'ibyo nanyuzemo, ni njye, ni ubuzima bwanjye.'
Uyu muhanzi yavuze ko ari umugisha ukomeye yagize kuba yarakiranwe yombi mu muziki. Avuga ko Wizkid, Tuface, Davido, Burna Boy n'abandi baharuye inzira bisunze injyana ya Afrobeats byamufashije gukomereza mu murongo batangiye.
Kuri we asanga ari igitangaza gikomeye Imana yamukoreye kuba ari mu bahanzi bari gucuruza muri Afurika. Nawe yahamije ko umwaka wa 2020 uzaba urwibutso rukomeye kuri we, kuko wabaye intangiriro nziza kuri we.
Omah yavuze ko yavutse nk'abandi bana, ari umuhungu usanzwe w'iyo mu cyaro, indirimbo ye 'Get Layd' ihindura buri kimwe cyose atatekerezaga.
Akomeza avuga ko EP ye ya kabiri yise 'What Have We Done?' [Twakoze iki?] yayikoze bitewe n'uko iya mbere yasohoye itishimiwe n'abafana be. Ngo yakurikiwe n'amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga bituma afata umwanya wo kurunga neza indirimbo ze nshya.
Yavuze ko iyi Ep ye ya kabiri yakiriwe neza nk'uko yabishakaga bituma noneho akora indirimbo 'Godly' ashima Imana [Ari nayo Ange Kagame yakunze]. Yavuze ko yaciye bugufi yereka Imana ibyari biri kumubaho mu gihe gito yinjiye mu muziki, yumva agize igitekerezo cyo gukora indirimbo ihimbaza Imana. Ati 'Ndatekereza ari aho havuye igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Godly.'
Omah Lay yavuze ko yahoze ari umuraperi kandi yamaze igihe kinini ari Producer w'indirimbo z'abandi bahanzi. Ni akazi avuga ko yakoze mu gihe cy'imyaka itatu, mu 2020 afata icyemezo gikomeye cyo gutangira kwikorera indirimbo.
Uyu muhanzi yavuze ko ashyize imbere gukora indirimbo zishimisha benshi. Kandi ko muri uyu mwaka wa 2021 azashyira ku isoko Album ye nshya.
Tariki 13 Ukuboza 2020, Omah Lay yafungiwe muri Uganda akurikiranyweho kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kubera igitaramo yaririmbyemo cyabereye ahitwa Ddungu Resort i Munyonyo mu Mujyi wa Kampala.
Icyo gihe, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yafunganwe n'umuhanzi mugenzi we Temilade Openiyi [Tems].
Ibi byahagurukije uburakari bwa benshi barimo Burna Boy, Peter Okoye, Laycon, abahanzi bo muri Uganda n'abandi bagaragaje ko Omah Lay yahohotewe kandi ko yafashwe mu buryo budakurikije amategeko. Nyuma yaje gufungurwa asubira muri Nigeria.
Ange Kagame yatangaje ko buri gitondo yumva indirimbo 'Godly' ya Omah Lay ugezweho muri Nigeria

Omah yavuze ko 2020 wamubereye umwaka w'umugisha byatumye akora indirimbo 'Godly' ashima Imana ko noneho abafana baretse kumwijundika. Uyu muhanzi wamenyekanye binyuze mu ndirimbo 'You' yavuze ko yamaze imyaka itatu akora indirimbo z'abandi bahanzi.

Omah yateguje Album ye nshya mu 2021, nyuma ya EP ze ebyiri ziriho indirimbo zakunzwe na benshi

Mu Ukuboza 2020, Omah Lay yafungiwe muri Uganda akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GODLY' Y'UMUHANZI OMAH LAY