Abacuruza resitora biyemeje gukomeza imirimo birinda COVID-19 -

webrwanda
0

Inama y’Abaminisiteri yateranye ku wa 18 Mutarama yemeje ko za resitora zitemerewe gukora, kereka ababasha gutanga serivisi yo kugeza amafunguro kuri ba nyirayo izwi nka takeaway.

Nyuma y’igihe gisaga ukwezi amaresitora adakora mu buryo busanzwe, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare, yiga ku kureba uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo n’uvuga ko resitora na café byemerewe kwakira 30% byabo bisanzwe byakira.

Uyu mwanzuro waje ukenewe kuko haba abacuruzi ba za resitora ndetse n’abakorera imirimo hirya no hino bakenerega serivisi zitanga, ntibahwemye kugaragaza ko babangamiwe n’ifungwa ryazo.

Nubwo zakomorewe ariko icyatumye zifungwa ntaho cyagiye, ni yo mpamvu abakora ubucuruzi bwa resitora biyemeje gukomeza ibikorwa ariko bakora ibishoboka byose mu kwirinda COVID-19.

Bamwe mu baganiriye na Televiziyo y’u Rwanda bayibwiye ko biteguye gusubukura imirimo yabo ariko banazirikana kubahiriza ingamba zo kurwanya COVID -19.

Umucuruzi wo muri Plus 250 restaurant, Ngango Fedy David, yavuze ko biteguye gufungura ibikorwa ariko bibanda cyane ku mabwiriza yose arebana no kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Icya mbere, tugomba kugendera ku mabwiriza ya leta dushyiramo intera, abakiliya binjira bakarabye, tukabanza kubapima tugakomeza gukora ariko hanirindwa COVID-19.”

Kuba bazakomeza imirimo ariko banashyira imbaraga mu kwirinda COVID-19 byemejwe n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amahoteli na Resitora mu Rwanda, Nsengiyumva Barakabuye, wavuze ko ibiganiro bagiranye na ba nyiri hoteli na resitora bitanga icyizere ko ntawe uzarenga ku mabwiriza yashyizweho.

Yagize ati “Icyo dusaba cyane kandi twanaganiriye nabo ni ugukomeza gufatanya n’izindi nzego mu kuburizamo ko iki cyorezo cyakomeza kuturenga. Bisobanuye ko ari ugukomeza gukurikiza amabwiriza y’ibanze yo kwirinda.”

Za resitora zemerewe kongera gukora mu gihe mu minsi yashize hari abazihinduye utubari kandi tutemerewe gukora, ibyo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yasabye ko bidakwiye kongera kubaho kuko bishyira igihugu mu kaga.

Yagize ati “Ndashaka gusaba Abanyarwanda ko tutakongera gusubira mu bibazo twahuye nabyo byo mu kwezi kwa 11 n’ukwa 12 aho wasangaga aho hantu harahindutse utubari, mu by’ukuri byitwa ngo haratanga amafunguro ariko ari utubari.”

Yavuze ko hari bamwe mu bakiliya bajya muri za resitora bitwikiriye kugura ibyo kurya ubundi bakifatira ibyo kunywa bikarangira icyari resitora gihindutse akabari.

Ati “Umuntu akinjiramo saa Tanu za mu gitondo, akahava saa Kumi n’ebyiri bateruye, bari itsinda ry’abantu benshi bari mu kabari, bateretse isahani y’ibiryo banze kurya kugira ngo bajijishe kandi bari mu kabari.”

Yakomeje agira ati “Ntidukeneye ko kwitwara nabi bidusubiza mu bibazo tuvuyemo kandi abantu benshi twabibonyemo ingaruka nyinshi ku bukungu, ku mibereho yacu, abana batize, sinzi niba hari umuntu wakongera gushaka gusubira mu bibazo nk’ibyo.”

Izi ngamba zirimo no gukomorera resitora na café zizatangira kubahirizwa ku wa 23 Gashyantare, aho resitora na café zizajya zitanga amafunguro kugeza saa Kumi n’Ebyiri nyuma hagakoreshwa uburyo bwa takeaway kugera saa Mbili.

Resitora na Café zemerewe kwakira 30% byabo bisanzwe byakira



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)