Meddy atangaje ibi nyuma y'uko The Ben akoranye indirimbo 'This is Love' n'umuhanzikazi ukomeye muri Uganda, Rema Namakula. Iyi ndirimbo yabo yakiriwe neza mu Rwanda, Burundi, Uganda n'ahandi. Ni indirimbo imaze iminsi micye iri hanze dore ko yasohotse tariki 30 Ukuboza 2020, ikaba imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 587 kuri shene ya Youtube ya Rema Namakula.

Meddy ari mu bantu bashimye iyi ndirimbo maze arabigaragaza. Mu mashusho Meddy yifashe yicaye mu modoka aririmba iyi ndirimbo, yumvikana abwira The Ben ati "Muvandimwe reka nkubwire akaririmbo wagakubise mu ijwi, uri Bad man (aha ni imvugo yerekana ko arenze, ari umuhanga cyane).

Meddy na The Ben basanzwe ari abahanzi bakundanaÂ
Alex Muyoboke yaje kubona aya mashusho ayashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, ashimira uyu muhanzi kugaragaza ko yishimiye ubufatanye n'ishyaka muri muzika, ati: "Meddy abwiye The Ben ati 'Muvandimwe reka nkubwire akaririmbo wagakubise mu ijwi, uri Bad man' ibi nibyo dukeneye music industry (mu ruganda rwa muzika) let's help each other (reka dufashanye). Thank you (Murakoze)".

Muyoboke Alex ni umwe mu bafite uruhare rukomeye mu kuzamura muzika Nyarwanda dore ko abahanzi bakomeye abenshi bamunyuze mu biganza
KANDA HANO WUMVE 'THIS IS LOVE' YA THE BEN FT REMA NAMAKULA