Umukobwa yateye benshi umujinya nyuma yo gutabarwa agiye guhanuka kuri etaje ndende cyane yifata amafoto. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa utamenyekanye amazina yarakaje abantu batandukanye ndetse batangira kumwita injiji,nyuma y'ubwo yendaga guhanuka kuri etaje y'amagorofa 11 yose arimo kwifata amafoto.

Ngiyi igorofa uyu mukobwa yari ahagazeho

Ababonye video y'uyu mukobwa wari ufashe ku cyuma cy'iyi nzu ndende bavuze ko ari injiji mu gihe uwayifashe yabwiye the Sun  ko indi foto yari kuyifotoza ari hasi ndetse ngo yagize ubwoba ko yari kugwa hasi agapfa.

The Sun ivuga ko uyu mukobwa ukomoka muri Australia yagaragaye anagana ku igorofa ndende cyane yo muri kiriya gihugu, ahitwa  Mooloolaba,aho bagenzi be bamufotoraga bari hasi ku butaka.Polisi ivuga ko yabanje kurokora uwo mukobwa wendaga kugwa maze n'abagenzi be bose bagatabwa muri yombi.Ababonye iyo video bose bakaba batangariye ubujije bw'uriya mukobwa washyiraga ubuzima bwe mu kaga ashaka kwifotoza amafoto yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga.



Source : https://yegob.rw/umukobwa-yateye-benshi-umujinya-nyuma-yo-gutabarwa-agiye-guhanuka-kuri-etaje-ndende-cyane-yifata-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)