Umuhanzi Emmy yasabye Umuhoza Joyce ko amubera umugore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu birori byabereye kuri Muhazi bitagaragaramo abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo covid19, umuhanzi Emmy yasabye uwo bari bamaze igihe bakundana ko amubera umugore.

Inkuru y'urukundo rwabo yamenyekanye bagitangira gukundana muri 2018 ariko bagerageje kubigira ibanga.

Emmy yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ati “Naguhisemo kandi nzahora nguhitamo iteka ryose ntakabuza, intera nini yari ukugerageza kureba aho urukundo rwacu rwakwihangana kugera.... Urakoze kunyizera urakoze Hoza.”

Ku mbuga nkoranyambaga inshuti ze zamweretse ko zimwishimiye harimo umuhanzi Meddy uherutse gusaba na we umukunzi we ko amubera umugore, K8 Kavuyo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jules Sentore, The Ben, Princess Priscillah, Kitoko n'abandi benshi.

Kugeza ubu ntabwo itariki y'ubukwe iramenyekana, uyu muhanzi akaba yavuze ko itariki y'ubukwe nigera azabitangaza.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/umuhanzi-emmy-yasabye-umuhoza-joyce-ko-amubera-umugore
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)