Ruhango: Dasso yafashwe akekwaho gusambanya umwana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yafashwe kuri iki Cyumweru, tariki 10 Mutarama 2021, mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Munini mu Mudugudu wa Gaseke.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwo mwana wasambanyijwe afite imyaka 17, akaba yari asanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake bafasha mu guhashya Coronavirus.

Uwo mugabo bivugwa ko yasambanyije uwo mukobwa mu bihe bitandukanye amufatiranye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza.

Yasabye abantu kwirinda icyaha cyo gusambanya abakiri bato, bitwaje ko abo bana bafite igihagararo.

Ati “Ntabwo ubukure bw’umwana bupimirwa mu gihagararo kandi tuributsa ko umwana wese ari umuntu utaragira imyaka 18, abe afite igihagararo kinini abe afite gitoya. Turasaba abantu ko bazirikana ibyo bintu bakirinda gusambanya umwana. Turasaba n’abandi bagerageza guhishira ibintu nk’ibyo ko bajya batanga amakuru hakiri kare.”

Dr Murangira yasabye abana kugira amakenga, bakamenya gutahura ababashuka kandi bakabiganiriza ababarera.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-dasso-yafashwe-akekwaho-gusambanya-umwana
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)