Polisi yagaragaje ko gufunga saa Kumi n’ebyiri byagabanyije umubare w’abarenza isaha yo gutaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 5 Mutarama 2021 nibwo abikorera bafite ibikorwa bitandukanye nk’amaduka n’amasoko batangiye gufunga saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama.

Nyuma y’iminsi ibiri abikorera batangiye kubahiriza iki cyemezo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye The NewTimes ko asanga byaragize uruhare mu kugabanya umubare w’abajyaga bafatwa barenze ku masaha yagenwe yo gutaha.

Yagize ati "Hari ukugabanuka kwagaragaye mu bijyanye n’umubare w’abarenga ku isaha yo gutaha nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu masaha 24 yerekana umusaruro w’akazi kaba kakozwe. Tubikesha gufungwa kw’ibikorwa by’ubucuruzi saa 18h00 n’imbaraga zashyizwe mu kubahiriza amabwiriza hirya no hino mu gihugu.’’

Imibare ya Polisi igaragaza ko nyuma y’umunsi umwe (ku wa Kabiri) iyi gahunda itangiye gushyirwa mu bikorwa, abafashwe batinze gutaha ari abanyamaguru 1197 n’imodoka 10. Mu gihe ku munsi wari wabanje wo ku wa Mbere hari hafashwe abanyamaguru 1812 n’imodoka 46.

Nubwo imibare igaragaza ko hari icyahindutse mu bijyanye no kubahiriza amasaha yo gutaha, haracyari icyuho mu bijyanye n’utubari dufatwa turi gukora n’abatunyweramo.

Kuri iyi ngingo, CP Kabera yavuze ko abaturage bakwiye gukurikiza ingamba zose zo kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Abaturage bakwiye kumvira no gukurikiza amabwiriza yose atangwa na leta yo kwirinda gukwirakwiza COVID-19.”

Yakomeje avuga ko Polisi iri gukorana n’izindi nzego zibishinzwe zirimo n’iz’ibanze mu gukomeza kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Abafatwa barenze ku masaha yo gutaha baragabanutse, Polisi ikemeza ko bifite aho bihuriye no gusaba abikorera gufunga ibikorwa byabo saa Kumi n'ebyiri



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yagaragaje-ko-gufunga-saa-kumi-n-ebyiri-byagabanyije-umubare-w-abarenza
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)