Equity Bank Rwanda yahawe igihembo cya Banki y’Umwaka mu Rwanda mu 2020 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igihembo Equity Bank Rwanda yahawe nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imari wa 2019, aho yongereye 27% by’igishoro cyayo, kikagera kuri miliyari 36.2 Frw mu mwaka wa 2019 kivuye kuri miliyari 28.6 Frw mu mwaka wa 2018.

Iyi banki kandi yongereye 18% ku mari shingiro yayo, igera kuri miliyari 276.1 Frw mu mwaka wa 2019, ivuye kuri miliyari 233.1 Frw mu mwaka wa 2018. Ni mu gihe kandi yanongereye 54% ku rwunguko rwa nyuma, rugera kuri miliyari 9.2 Frw mu mwaka wa 2019 ruvuye kuri miliyari 6 Frw mu mwaka wa 2018.

Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iki gihembo bahawe cyerekana ubushake bwabo bwo kugeza serivisi z’imari ku Banyarwanda benshi.

Yagize ati “Twishimiye kuba ari twe twakiriye igihembo cya Banki y’Umwaka mu Rwanda mu 2020 cyatanzwe na The Banker. Iki gihembo gishimangira ubushake bwacu bwo gutanga serivisi z’imari zihindura imibereho, zikubahisha abazihawe kandi zikongera amahirwe y’iterambere. Twatangije gahunda z’imari zafashije abakiliya bacu kugira ubushobozi bwo kwiha serivise za banki kandi bakazigeraho amasaha 24, iminsi irindwi mu cyumweru, ku buryo byatumye serivisi za banki zihinduka ikintu umuntu yikorera, aho kuba ahantu umuntu ajya [kuzishaka]”.

The Banker kandi yanarebye ku ruhare banki zagize mu gufasha ubukungu bw’ibihugu zikoreramo kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Equity Bank Rwanda yitwaye neza muri iki cyiciro kuko yagize uruhare rufatika mu gufasha igihugu kwigobotora ingaruka za Coronavirus, binyuze mu gutanga ibikoresho byifashishwa mu gupima agakoko ka Coronavirus bingana na 22 225, bifite agaciro ka miliyoni 1.06$ (arenga miliyoni 991 Frw).

Iyi banki kandi yanagize uruhare mu gushyiraho gahunda igenewe gufasha ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) byagizweho ingaruka na Coronavirus. Ni igikorwa iyi banki yafatanyijemo na ‘Enterprise Partner Solutions’ ndetse na ‘Mastercard Foundation’, aho hazafashwa ibigo bito n’ibiciriritse bikora mu nzego z’ubukerarugendo ndetse no kwakira abantu, dore ko ari zimwe mu zagizweho ingaruka cyane n’iki cyorezo.

Mastercard yatanze agera kuri miliyoni 2.5$ (arenga miliyari 2.4 Frw), akazakoreshwa mu gutera inkunga y’amafaranga ndetse n’ubufasha mu bya tekiniki ku bigo bito n’ibiciriritse, Equity Bank Rwanda ikazakora nk’umufatanyabikorwa mu gutanga iyo nkunga. Iyi nkunga izahabwa ibigo 60 bigitangira ndetse n’ibindi 50 bisanzwe bikora bikazafashwa muri gahunda ya ‘Accelerator’.

The Banker ivuga ko muri rusange, ishoramari ryakozwe na banki zitandukanye mu gukoresha ikoranabuhanga ryatanze umusaruro, ndetse ibi bizakomeza no mu myaka iri imbere, kandi bikazashingirwaho na gahunda zo kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi, binyuze ku kugabanya ikiguzi cyo gukoresha serivisi z’imari ndetse no gufasha abazikoresha kuzigeraho mu buryo bworoshye.

Equity Bank Rwanda yafashe iya mbere mu guteza imbere serivisi z’imari binyuze mu ikoranabuhanga. Iyi banki isanganywe porogaramu yitwa ‘EazzyBanking’ ndetse na ‘EazzyPay’ ishobora gukoreshwa mu kwishyura ibintu bitandukanye, bityo bikarinda uyikoresha kugendana amafaranga mu ntoki.

Equity Bank kandi ifite serivisi ya ‘Akokanya’ ifasha abakiliya bayo gufungura konti bifashishije telefoni ngendanwa cyangwa se porogaramu ya Equity Bank.

Eazzybanking kandi ishobora kwifashishwa n’abakiliya ba Equity Bank Rwanda mu gusaba inguzanyo zihuse.

Equity Bank Rwanda yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2011, ikaba ifite amashami 14 mu gihugu hose. Iyi banki kandi ifite aba-agents bayihagarariye mu gihugu bagera ku 1503 n’abandi 1074 ifitanye imikoranire na bo. Ni mu gihe kandi ifite ibyuma bibikuza amafaranga (ATM) bigera kuri 21.

Equity Bank Rwanda kandi ni Ishami rya Equity Group Holdings Plc, ifite amashami mu bihugu birimo Kenya, Uganda n’u Rwanda aho inanditse ku masoko y’imari n’imigabane y’ibyo bihugu. Iyi banki kandi ifite ibyicaro mu bihugu birimo Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo ndetse n’Ibiro biyihagarariye muri Ethiopia.

Ni imwe muri banki nini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, kuko ifite imari shingiro ya miliyari 10$, igatanga serivisi ku bakiliya miliyoni 14.2. Iyi banki ifite amashami y’ingenzi 335, aba-agents 52 742, abandi ikorana na bo 35 386 ndetse n’ibyuma bibikurizwaho bigera kuri 720.

Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iki gihembo cyerekana ubushake bwabo bwo gutanga serivisi nziza



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-yahawe-igihembo-cya-banki-y-umwaka-mu-rwanda-muri-2020
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)