Nick Minaj ari kwishyuzwa akayabo k'amamiliyoni y'amanyarwanda kubera gukoresha indirimbo ya Tracy #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2018, Chapman yareze Minaj gukoresha bimwe mu bice by'indirimbo ye 'Baby, Can I Hold You Tonight' mu ndirimbo ye 'Sorry'.

Nubwo iyo ndirimbo ya Minaj atayisohoye kumugaragaro, ariko yaje kugera hanze ikwirakwira henshi kuri interinet.

Chapman ashinja Nick Minaj ko ari we wayikwirakwije, gusa we yarabihakanye.

'Guhanga biri mu kaga'

Minaj yanditse iyo ndirimbo 'Sorry' hamwe n'umuhanzi mugenzi we Nas, mu 2018 ubwo yariho akora album ye Queen.

Yari ishingiye ku yindi ndirimbo ya dancehall yitwa Sorry y'umunyajamayika Shelly Thunder. Mu kutamenya kuri Minaj, iyo ndirimbo nayo yari ishingiye kuri 'Baby, Can I Hold You Tonight' iri kuri album ya Chapman yo mu 1988.

Nyuma yo kubona iyo sano, Minaj n'abatunganya muzika be basabye Chapman uburenganzira bwo gukoresha indirimbo ye, ariko uyu muhanzi arabyanga kuko yari yageze hanze.

Abanyamategeko ba Minaj bavugaga ko umuhanzi aba ashobora gukoresha ibice bimwe by'indirimbo z'abandi igihe cyose yasabye uburenganzira bwa ba nyirabyo.

Gusa umucamanza yavuze ko "kwemera iyo migirire bigabanya umuhate wo guhanga ibishya mu ruganda rwa muzika."

Urubanza rwaje guhagarara nyuma y'uko Nicki Minaj yemeye kumvikana hanze y'urukiko na Tracy Chapman.

Ubwumvikane bwabo bushingiye ku kwishyura $450,00 nk'uko biri mu mpapuro zatangajwe n'urukiko rwo muri California.

Chapman ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu bihe bishize kubera iyo ndirimbo ye n'izindi nka 'Fast car', 'Behind the wall'...



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nick-minaj-ari-kwishyuzwa-akayabo-k-amamiliyoni-y-amanyarwanda-kubera-gukoresha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)