Ni umwaka wumuhate no kwizera Bill Gates y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwana Bill Gates umwaka wa 2020 ugitangira yaravuzwe cyane ndetse benshi baramwambara ku mbuga nkoranyamba bigera aho yagiye gusaba uburenganzira bw'uko uzajya agira igitekerezo atanga ku butumwa bwe kitazajya kijyaho cyangwa bugakurwaho.

Uyu mugabo yakunzwe kuvugwaho ko ari inyuma y'umugambi w'icyorezo cya Covid-19 bitewe n'amagamabo yatangaje mu mwaka wa 2015 ubwo yavugaga imbwirwaruhame mu kiganiro kitwa Tedtalks, ibi byaje guhogoza abantu mu gihe Covid-19 yari ibabangamiye bakagerageza kubihuza n'amagambo yavuze ateguza abatuye Isi ibijyane n'indwara z'ibyorezo.

Bill Gates avuga ku mwaka wa 2021 tumazemo iminsi igera kuri 7 yatangaje ko uyu mwaka ugiye kuba umwaka mwiza uretse ko mu ntangiriro zawo bigoye kuko ubuzima bushobora kurushaho gukara. Yagize ati 'Ibyisumbuyeho ni uko 2021 izaba nziza kurusha 2020'

Bwana Gates yatangaje ko amakuru n'amabwiriza bizahora ku ngengabihe za leta agenga abaturage, gusa yunzemo ko uyu mwaka azafata igihe kinini aho kenshi azaba ari kuganira n'abayobozi batandukanye b'Isi bavuga kuri covid-19 n'ihindagurika ry'ikirere.

Ikibazo cy'urukingo rwa Covid-19


Gates ati 'Nubwo inkingo zatangiye kuboneka hari ikibazo cy'uburyo zizakorwa zigakwira abatuye Isi' Yunzemo agira ati 'Ikibazo gikomeye ni uko uru rukingo bisaba kurubika ku bushyuhe buri bugera kuri 70o kandi iki kibazo kiragoye kuko bigoye kurubika cyangwa kuruvana ahantu hamwe urujyana ahandi'. Gusa yavuzeko iki kibazo kidakomeye cyane kuko ari ikibazo kireba 'Engineering' ntabwo ari ikibazo cya 'Science'.

Inkuru uyu musholamali yise ko ari nziza yavuze ko ubu ikijyanye no gupima bigiye guhenduka kandi bikihuta cyane.

Ntabwo ibintu bigiye kuba amakuba kuko hari icyizere

'Ikiremwamuntu ntikigeze gihura n'indwara ikomeye cyane nka Covid-19 kuva Isi yabaho, 2020 wari umwaka w'amakuba gusa 2021 abagiraneza (philanthropist) bari kuwufata nk'umwaka w'icyizere'

Bwana Bill Gates yatangaje impamvu zigera kuri ebyiri zigomba gutanga icyizere mu mwaka wa 2021. Iya mbere; ni udupfukamunwa no guhana intera, ibi bizatuma ubwandu bugabanuka mu gihe urukingo ruri gutungwana neza.

Iya kabiri ni ukugira umuhate no gukomeza kwihangana, aha yagize ati 'Muri iri tumba (Spring) urukingo mwamye mwumva mu makuru ndetse munavuga ruzatangira gusakazwa hirya no hino ku Isi aho ruzatanga impinduka mu mibereho ya muntu n'ubwo amabwiriza amwe n'amwe azakomeza gukurikizwa, gusa ubwandu buzagabanuka cyane cyane mu bihugu bikize kuko ho ubuzima buzaba bujya kumera nk'uko bwahoze'.

Bwana Bill Gates mu gusoza yavuze ko guhera ubu ikiremwa muntu kigihe gutangira kubona impinduka kandi ubuzima bugiye kuba bwiza mu 2021 ugereranije n'umwaka washize wa 2020.

Abakurikirana ibyo uyu muhanga mu bucuruzi akaba n'intyoza mu bumenyi bwa mudasobwa asanzwe avuga ni uko byinshi bigenda biba impamo ndetse ari naho benshi bahera bavuga ko kubera ubutunzi atanga amafaranga bigakorwa cyangwa wenda byaba ari ubuhanga yifitemo. 

Umwaka wa 2020 ni umwaka uyu mugabo yavuzwemo dore ko yashinjwaga n'abatari bake ko covid-19 ishobora kuba ari virusi ye n'ubwo nta n'umwe wari ufite gihamya,  akaba ariyo mpamvu bifatwa nk'ibihuha.

Src: economictimes.indiatimes.com, entrepreneur.com

 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102141/ni-umwaka-wumuhate-no-kwizera-bill-gates-yatangaje-ibyo-akeka-bigiye-kuba-mu-2021-anavuga--102141.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)