Ngeze ku iriba ndanywa ndagotomera: Pastor Felin Gakwaya yakoranye indirimbo na Olivier Nzaramba-VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pastor Felin Gakwaya ubarizwa mu Bwongereza akaba n'umuyobozi wa Zion Temple London yashyize hanze indirimbo yitwa 'Ku iriba' yakoranye n'umuramyi Nzaramba Olivier. Ni indirimbo yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yafatiwe i Burayi.

Nzaramba wigeze kugira akabyiniro kitwaga Black & White, wanabaye umujyanama wa The Ben na Kitoko, kuri ubu ari mu byishimo byinshi byo kwibaruka abana batatu b'impanga nyuma y'imyaka 12 yari amaze ategereje urubyaro.

Muri iyi ndirimbo, baririmbamo aya magambo "Nari nyotewe, mfite icyaka, ngera ku iriba ry'amazi y'ubugingo, ndanywa ndagotomera nshira inyota maze nduzuzwa. Nari ndushye naniwe, ndengewe n'ibibazo, ndamirwa n'ubuntu bwa Data, ngeze ku iriba ndanywa ndagotomera. Uwo ni Yesu, mwiza, musumbabose, muziranenge, mutarambirwa, mutwe w'itorero, mutware w'abera bose".

Nkuko tubikesha InyaRwanda.com, Olivier Nzaramba yavuze ko Pastor Felin ari we wanditse iyi ndirimbo, nawe amufasha mu kunoza ijwi ryayo. Yavuze ko yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer Aaron. Ati "Iyi ndirimbo ni Pastor Felin wayanditse hanyuma njye mufasha muri melodie mfatanyije na Producer Aaron. Pastor Felin niwe Pastor wanjye aho nsengera muri Zion London".

Yunzemo ati "Inspiration yambwiye yayibonye aje mu itsinda ry'abinginzi avuye ku kazi ananiwe, ahita ahabwa iyi ndirimbo arayandika". Nzaramba yavuze ko nawe afite indirimbo ebyiri ari kwitegura gushyira hanze, zijyanye n'ubuhamya, akaba ari indirimbo yahawe mbere y'uko Imana imukorera ibitangaza. Twabibutsa ko Nzaramba wabaye Manager wa The Ben na Kitoko, kuri ubu ari mu byishimo byinshi byo kwibaruka abana batatu b'impanga nyuma y'imyaka 12 yari amaze ategereje urubyaro.

Source:Inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ngeze-ku-iriba-ndanywa-ndagotomera-Pastor-Felin-Gakwaya-yakoranye-indirimbo-na.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)