Mubo navuganira bariya nti barimo". Madam Ingabire Imaculle. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukiganiro kigufi Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Madam Ingabire Imaculle yagiranye n'Ikinyamakuru www. imirasire.rw yavuzeko mubo yavuganira bariya batarimo" Yagize ati" Mubyukuri ndibaza impamvu bariya bantu Leta itabafata ngo ibafunge, abantu barashira icyorezo kimeze nabi naho bo bakavuga ngo bararengana, ngewe mubo navuganira bariya bantu ntibarimo".

Ibi Ingabire abivuze mu gihe mu minsi ishyize hagaragaye abantu basaga 60 bo mu karere ka Ruhango barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakanga kwambara agapfukamunwa bitwaje imyemerere yabo, ndetse hari nabamwe bumvikanye mu bitangaza makuru bavuga ko bakuye abana babo mi ishuri kubera ko bategekwa kwa mbara agapfukamunwa.
Aha ninaho abo baturage bavuga ko barengana babaziza imyemerere yabo.

Mu bindi Imaculle yagarutseho nuko yavuze ko buriya ari ubujiji kuko nijambo ry'Imana bigishwa rivuga ko ni babura ubwenge Imana izabareka.

Imaculle arasaba inzego za Leta bireba guhagurukira bariya bantu bateza akaga bagenzi babo banga kumvira amabwiriza n'ingamba za shyizweho zo kurwanya Covid-19

Yagize ati"bariya bantu niba bashaka kwiyahura ni banjye muri Nyabarongo bareke gushyira mu kaga abandi bantu".

Kuva umurwayi wambere wa Corona ageze murwanda abamaze kwandura ni 9,630 naho abamaze gukira ni 6,974 mugihe abamaze guhitanwa nayo ari 120. Abakirwaye ni 2,536.
Ijanisha kubandura kugeza ubu rikaba riri kuri 7.1%

Bagabo John.



Source : https://www.imirasire.rw/?Mubo-navuganira-bariya-nti-barimo-Madam-Ingabire-Imaculle

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)