Mu Rwanda mu minsi itatu iri imbere hagiye kugwa imvura idasanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko hagati ya tariki ya 13 na 16 Mutarama 2021 hazagwa imvura idasanzwe mu gihugu, kiburira Abaturarwanda kwitwararika.

Mu itangazo Meteo Rwanda yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, yavuze ko iteganyagihe ry'iminsi icumi ryakozwe ryagaragaje ko kuva tariki 11 kugeza tariki 20 z'uku kwezi hateganyijwe imvura iri hejuru y'ikigereranyo cy'isanzwe igwa, ndetse ryerekana ko hagati ya tariki 13 na 15 Mutarama ari ho hateganyijwe imvura nyinshi.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko uduce tw'Uburengerazuba n'Amajyepfo ari two iyo mvura izagwamo cyane kurusha ahandi, ariko hibutswa ko iyo mvura izakomeza kugwa hirya no hino mu gihugu kugeza ku wa 16 Mutarama.

Intara y'Uburengerazuba no mu Majyepfo y'uburengerazuba bw'Amajyepfo hagaragajwe ko hateganyijwe imvura nyinshi by'umwihariko, kuko hazagaragara iri hagati ya milimetero 20 na 50 ku munsi.

Meteo Rwanda yasobanuye ko iyi mvura iri guturuka mu isangano ry'imiyaga iturutse mu Nyanja y'Abahinde ryongeye ubuhehere bw'umwuka mu kirere cy'u Rwanda.

Kubera imvura imaze iminsi iboneka iminsi ikurikiranye mu bice byinshi by'igihugu ndetse ikaba inateganyijwe ko ikomeza mu minsi itatu iri imbere, Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n'inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/14/mu-rwanda-mu-minsi-itatu-iri-imbere-hagiye-kugwa-imvura-idasanzwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)