Mr Bean ashobora kugaruka gusetsa abamukunda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0


Mr Bean yari amaze igihe atagaragara muri filime zisekeje ariko usanzwe umwandikira filime akina witwa Richard Curtis yasobanuye ko mu minsi ya vuba baza kongera kumubona. The Sun yanditse ko Curtis afite gahunda yo kongera kugarura Mr Bean ariko mu isura nshya akazaba atandukanye na Mr Bean abantu basanzwe bazi. 

Azaba anagejeje imyaka 30 muri uyu mwaka Mr Bean ari naho ashobora kongera kwiyereka abamukunda ubwo azaba yizihiza isabukuru ye. Televiziyo yitwa ITV iri kugenda itambutsa tumwe mu duce twakunzwe tw'uwo munyarwenya aho binyura kuri iyo televiziyo buri cyumweru mu masaha y'umugoroba. Richard mu kiganiro na radio yitwa Times yagize ati: ''Mr Bean ntiyigeze antungura kuba akina ibintu by'abana kandi ari umugabo mukuru nibyo byamuhesheje igikundiro''.


Richard Curtis wandika filime zisekeje zikinwa na Mr Bean



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102252/mr-bean-ashobora-kugaruka-gusetsa-abamukunda-nyuma-yigihe-atagaragara-102252.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)