Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasuye ikipe y'igihugu mbere y'uko yerekeza muri Cameroun muri CHAN, abibutsa ko bafitiye abanyarwanda ideni ry'intsinzi no guhesha ishema igihugu.
Ku munsi w'ejo u Rwanda ruzerekeza muri Cameroun aho ruzaba rwitabiriye igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN' kizatangira ku wa 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.
Mbere y'uko bahaguruka mu Rwanda, uyu munsi muri La Palisse i Nyamata aho barimo gukorera umwiherero basuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Mu ijambo rye, Minisitiri wa Siporo yabibukije ko bagiye kugenda bahagarariye u Rwanda bagomba gukotana bakabona intsinzi.
Ati"Mugiye mu butumwa bw'Abanyarwanda, ubutumwa bw'u Rwanda. Mugiye kwanda amahanga muzahura, mugiye muri abaranga b'u Rwanda, mugende mwimane u Rwanda, mukotane muduhe intsinzi, muheshe u Rwanda ishema"
yakomeje avuga ko bafitiye ideni abanyarwanda ry'intsinzi no guhesha ishema igihugu ko bagomba kubikora muri CHAN.
Ati"Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, Intsinzi n'Ishema ry'Igihugu, bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana intsinzi"
Yabijeje ko nk'igihugu umusaruro mwiza bazakura muri CHAN utazirengagizwa ngo wimwe agaciro.
Umutoza Mashami Vincent yabwiye Minisitiri ko ibyasabwaga byose kugira ngo bitegure neza babibonye bityo ko bizeye kwitwara neza, asaba abanyarwanda aho bari hose kubashyigikira.
Amavubi y'u Rwanda azahaguruka ejo mu gitondo saa 8h. Ari mu itsinda C kumwe na Togo, Uganda na Moroc. Umukino wa mbere azakina Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.