MINAGRI yafatiye ingamba indwara y'Uburenge yongeye kugaragara mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rya Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana ryo ku wa 06 Mutarama 2021, rirasaba abantu bose by'umwihariko aborozi bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe ko hagaragaye ibimenyetso by'indwara y'uburenge mu nka zororerwa muri uwo Mudugudu.

Iri tangazo rivuga kandi ko ashingiye ku itegeko no 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, ashingiye nanone ku miterere y'iyo ndwara n'uko yanduza vuba, mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara y'uburenge, kuyikumira no kwirinda ikwirakwira ryayo, aramenyesha abantu bose, inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano ko ingendo z'amatungo (inka, ingurube, ihene n'intama) ku mpamvu iyo ari yo yose (kororwa, kugurishwa, kubagwa n'ibindi) ko zihagaritswe mu karere ka Kayonza kose.

Umukozi w'Akarere ka Kayonza uyobora ishami ry'ubuhinzi, ubworozi n'umutungo kamere, Muhayimana Cyprien, avuga ko ibimenyetso by'indwara y'uburenge byari bimaze ibyumweru bibiri bigaragaye mu nzuri enye zegeranye zo muri uwo mudugudu wa Mucucu.

Avuga ko bataramenya aho bwaba bwaraturutse. Avuga ko ikihutiwe ari ugufata amaraso ajyanwa muri Laboratwari ikaba ari na yo yagaragaje ko ari uburenge.
Icyakurikiyeho ngo amatungo yose yo muri ako gace yarakingiwe.
Ati “Amatungo yose twamaze kuyakingira ariko n'ubundi turakomeza gukurikirana.”

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko inka 54 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi kubera kugaragaraho indwara y'uburenge. Asaba aborozi gukurikirana amatungo yabo no kumenyesha inzego z'ubuvuzi bw'amatungo igihe babonye hari icyahindutse ku buzima bw'amatungo yabo.

Agira ati “Ntitwamenya aho indwara yaturutse ariko inka 54 zagaragaweho ibimenyetso by'uburenge zamaze gukurwa mu bworozi. Gusa aborozi turabasaba gukurikirana amatungo yabo babona hari ikidasanzwe ku buzima bwayo bakamenyesha abavuzi bayo.”

Mu itangazo rya Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi ryo ku wa 06 Mutarama 2021, yibukije ko umuntu wese uzakora ibinyuranyije n'amabwiriza yatanze yo gukumira uburenge ko azahanishwa ibihano bikubiye mu ngingo ya 134 na 159 zo mu itegeko no 54/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

Indwara y'uburenge yaherukaga kugaragara mu matungo mu Ntara y'Iburasirazuba muri Kamena 2020 aho ku wa 24 uko kwezi hahagaritswe ingendo z'amatungo mu mirenge ya Gahini, Mwili na Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza, mu mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo no mu mirenge ya Nasho na Mpanga mu Karere ka Kirehe.
Icyo gihe nabwo ntihatangajwe aho ubwo burenge bwaturutse.




source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/minagri-yafatiye-ingamba-indwara-y-uburenge-yongeye-kugaragara-mu-rwanda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)