Menya uko uruhinja rw'amezi atatu rukorerwa isuku yo mu kanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umwana yagombye gutangira gukorerwa isuku yo mu kanwa afite amezi atatu
Umwana yagombye gutangira gukorerwa isuku yo mu kanwa afite amezi atatu

Bavuga kandi ko guha bombo umwana cyangwa ibindi biribwa birimo isukari nyinshi atari cyo kibazo ku menyo y'abana nk'uko hari ababivuga, ikibazo ngo ni ukubibaha hanyuma ntibahite boza amenyo.

Mu Kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyo ku wa Kabiri tariki 5 Mutarama 2021, muganga w'amenyo, Leandre Bitwayiki, asobanura akamaro k'isuku yo mu kanwa haba ku bakuru no ku bana, akanemeza ko kuva ku mezi atatu uruhinja rusukurwa mu kanwa kuko hari abatabizi.

Ati “Umwana, ubwo ndavuga uruhinja, atangira kozwa mu kanwa afite amezi atatu (3), ni ukuvuga ko nta twinyo tuba turamera. Aba afite ibihanga cyangwa ibinyigishi nk'uko mu Kinyarwanda babyita, kubera rero ko aba yonka, urukoko rw'amashereka ruragenda rukihoma ku ishinya ku buryo iyo umwana amaze umwanya afunze umunwa, mu kanwa haza impumuro mbi”.

Ati “Hari udukoresho twabugenewe rero twifashishwa mu gukora isuku mu kanwa k'uwo mwana w'amezi atatu, ariko utanatubonye ufata agatambaro keza nk'utwo bakoresha kwa muganga, ukagashyira ku rutoki. Ubasha rero guhanagura kuri bya binyigishi ukavanaho rwa rukoko rw'amashereka, noneho amaze kugira amezi atandatu utwinyo twameze ugatangira kutwoza”.

Uwo muganga ahamya kandi ko guha abana bombo n'ibindi biribwa bifite isukari nyinshi atari byo byangiza amenyo, ikibazo ngo ni ukutayakorera isuku.

Ati “Guha umwana bombo, chocolat, n'ibindi birimo isukari, ntabwo ari byo bitera indwara zo mu kanwa, ntabwo ari byo bicukura amenyo. Icyica amenyo ni ukurya ibyo bisukari ntitwoze mu kanwa, kuko uko dukunda ibirimo isukari ni ko mikorobe zibikunda kuturusha bivuze ko ari zo ziteza uburwayi kuko zihita ziba nyinshi mu kanwa, kubirwanya rero ni ukoza mu kanwa buri uko umwana ariye bya bintu birimo isukari nyinshi”.

Bitwayiki akomeza agira inama ababyeyi yo gutoza hakiri kare abana kugira isuku y'akanwa, umubyeyi ubwe akoza amenyo ye buri gihe umwana amureba bikamubera urugero bityo na we akazabikurana, akamenya ko atagomba kuryama atogeje amenyo kuko aba amaze kurya.

Nk'uko biri mu kinyamakuru ‘Futura Santé', ubushakashatsi bwerekanye ko mu kanwa k'umuntu habamo miliyari 10 z'udukoko (bactéries) dufite amoko arenga 800, ku buryo muri mililitiro imwe y'amacandwe haba harimo miliyoni 750 z'utwo dukoko.

Iyo ngo ni yo mpamvu abantu bagirwa inama yo kugira akamenyero ko koza amenyo buri gihe iyo barangije kurya ikintu icyo ari cyo cyose, kuko utwo dukoko twuzura ahasigaye ibiryo mu kanwa ari na ho haturuka uburwayi bunyuranye bw'amenyo n'ishinya, aho amenyo acukuka agahora arya umuntu, igisubizo ngo akaba ari ukuyoza buri gihe n'imiti y'amenyo yabugenewe, aho byananiranye umuntu akajya kwa muganga.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-uko-uruhinja-rw-amezi-atatu-rukorerwa-isuku-yo-mu-kanwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)