Mbigenze nte?: Uyu mugore arifuza inama zanyu urugo rugiye kumunanira! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize imyaka 10 dushakanye n'umugabo wanjye tubanye mu mahoro. Nyuma y'umwaka umwe gusa twabyaye umwana w'umuhungu nyuma y'aho aza kwitaba Imana.Nyuma y'imyaka 3 umugabo wanjye yaje kwadukana umuco wo kujya muri za Sauna avuga ko ituma aruhuka agasohora imyanda mu mubiri.

Twakomeje gutegereza umwana turamubura tuza kujya inama yo kujya kwipimisha muri CHUK baza gusanga intanga z'umugabo zarangiritse kubera ubushyuhe. Bamuhaye ibinini byo kunywa arabinywa ariko nyuma yanga ko dusubira kwisuzumisha ngo turebe ko yakize.

Muri iyi minsi amereye nabi avuga ko arinjye utabyara kuko yizeye ko imiti bamuhaye yamukijije kandi atarasubiye muri controle. Ikindi kandi muganga yamubwiye kuba ahagaritse sauna ariko yaranze.

Abantu batandukanye bambwiye ko nkwiye kumubwira agahagarika sauna ariko yaranze kandi bambwiye ko ariyo yaba yarangije intanga ze. Ari gushaka kunyirukana ngo azane undi mugore ubyara kuko avuga ko ntakibyara bitewe no guhangayika bigatuma mba numye iyo dukoze imibonano mpuzabitsina. Mungire inama y'icyo nakora kuko umugabo wanjye ndacyamukunze.'

Igisubizo:

Muri iki gihe hagenda haduka ibintu byinshi bitari bimenyerewe cyane, bimwe bikagenda bigira ingaruka ku mibereho y'abantu. Usanga abantu bagenda bahura n'uburwayi butandukanye kubera ko rimwe na rimwe bagiye barya ibiribwa byavuye mu nganda ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara, bugaragaza ko ku bantu babana byemewe n'amategeko bagera ku kigero cya 15% bagira ibibazo byo kubura urubyaro kubera ko usanga intanga z'abagabo zarangirijwe no gukoresha ibintu bizangiza.

Ibi bibazo bigenda biba imbogamizi, byatumye abashakashatsi bo muri kaminuza zitandukanye bagaragaza ibi bintu 5 bigira uruhare mu kwangiza intanga z'abagabo.

1. Kunywa ibiyobyabwenge

Ku bantu basanzwe batumura ku gatabi, usanga bafite ingorane nyinshi zo kwangirika k'umubiri ariko abanywa ibiyobyabwenge cyane cyane Marjuana bo ni akarusho kuko bituma intanga zabo zangirika.

Nk'uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Buffalo babigaragaje, mu ntanga zakorewe ubushakashatsi ku bagabo bafashe kuri Marjuana, byagaragaye ko intanga zabo ziba zifite ingufu nkeya ku buryo kubyara biba ari ikibazo.

2. Gukoresha mudasobwa uyiteretse ku bibero

Akenshi usanga abantu bafata za mudasobwa zabo bakazishyira ku bibero byabo bumva ko ntacyo bitwaye ariko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko ibi byangiza intanga. Abahanga bakaba bakomeza batanga inama ko biba byiza gukoresha imashini uyiteretse ku meza cyangwa ku ntebe zabugenewe.

3. Kujya muri Sauna

Abantu benshi bajya muri Sauna kugira ngo bananure imitsi ndetse babashe kugabanya ibinure mu mubiri. Abashakashasi bo muri kaminuza ya Podova yo mu Butaliyani bagaragaje ko ibi nabyo ari bimwe mu byangiza intanga z'abagabo kuko ahantu usanga hakorerwa sauna, akenshi haba hashyushye kandi ngo kwegereza udusabo tw'intanga ahantu hashyushye si byiza kuko bituma zicika intege maze kubyara bikaba ingorane.

4. Gukora imirimo itera umunaniro ukabije

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe, byemejwe ko umunaniro ari imwe mu mpamvu zatuma umuntu agira ibibazo mu kubyara, kuko umunaniro ukabije ugira ingaruka mu kwangirika kw'intanga zigatakaza ingufu. Ibingibi byagaragajwe n'abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Califonia Davis kandi bagashishikariza abantu kujya bafata umwanya wo kuruhuka mu buryo bwo kurinda amagara yabo kuko araseseka ntayorwe.

5. Kurya inyama zanyuze mu nganda

Usanga abantu benshi bakunda ibintu byanyuze mu nganda, nyamara akenshi usanga atari byiza ku mubiri. Ku bagabo ho ni ingorane zikomeye cyane kuko inyama zaciye mu nganda zigira uruhare rukomeye mu kuba zatuma urubyaro rubura mu muryango kubera ko umugabo aba atakibasha kugira intanga zatanga umwana.

Mu bushakashatsi bwakozwe, byagaragaye ko abagabo bakunda izi nyama usanga nabo bagira ikibazo mu kubona urubyaro. N'ubwo bibabera imbogamizi, ngo ku birira amafi bo nta ngorane nk'izi bagira ariyo mpamvu bashishikariza abagabo kurya amafi kurusha uko barya inyama zivuye mu nganda.

Ibindi bishobora gutuma abagabo baba ingumba.

Ibintu bishobora gutuma umugabo aba ingumba bigenda bitandukana bitewe n'uko umugabo yakuze mu bugimbi bwe, indwara yagiye arwara mu buto bwe cyane cyane indwara y'iseru , nimba yarigeze kubagwa, akazi uwo mugabo akora cyane cyane abakora akazi gatuma bahora ahantu hashyushye cyane, ahantu hari imirasire ihumanya, cyangwa iyindi myuka cyangwa ibindi bintu bihumanya.

Ibindi bishobora gutera ubugumba umugabo harimo kunywa inzoga cyangwa itabi ubumuga bwo mu mutwe bwaba ari ubugaragara inyuma cyangwa se ubundi budapfa kuboneka urebeye umuntu inyuma(trouble psychologique).

Ubu bumuga bushobora gutuma adashobora gukora imibonano mpuza bitsina neza ndetse rimwe na rimwe bikaba byamunanira burundu.

Hari ibimenyetso bimwe na bimwe bigaragaza ko umugabo afite imisemburo ngabo micye (testerones) : Nko kutagira amoya ku mubiri, cyangwa kugira amatako arimo ibinure byinshi.

Igikunze gutuma abagabo baba ingumba ni ukugira intangangabo zitujuje ubuziranenge. Ibyo akenshi abantu barabivukana, ugasanga imiyoboro imwe n'imwe y'intanga itari mizima rimwe na rimwe udusabo tw'intanga ngabo ntitumanuke ngo tujye aho twagenewe kujya tukigumira hejuru cyangwa twamanuka , aho tuvuye ntihifunge , tugahora tuzamuka ndetse ibyo bigatuma tudakura neza cyangwa ngo dukore intanga ngabo nzima.

Dore zimwe mu ndwara zifata intanga ngabo zigatuma umugabo atabyara

Azoospermie : Kutagira intanga ngabo mu masohoro
Oligospermie : Umubare w'intanga ngabo uri munsi ya miliyoni 30/ml ;
Asthénospermie : Intangangabo zidafite umuvuduko uhagije
Tératospermie : Umubare w'intanga ngabo zifite imiterere itari yo aba ari munini cyane

Iyo umugabo afite ibyo bimenyetso 3 bya nyuma icyarimwe, amahirwe ye yo kubyara aba ari macye cyane, n'ubwo rimwe na rimwe ashobora kubyara, ariko aba ari nk'impanuka.



Source : https://www.imirasire.rw/?Mbigenze-nte-Uyu-mugore-arifuza-inama-zanyu-urugo-rugiye-kumunanira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)