Leta Zunze Ubumwe z' Amerika ni umwanzi wacu ukomeye_Kim Jong Un #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 
Perezida wa Koreya ya Ruguru,Kim Jong Un yatangaje ko adahangayikishijwe n' uzayobora Leta Zunze Ubumwe z' Amerika kuko ngo ntacyo bizatwara ibikorwa by' igihugu ke.

Kim Jong Un yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ari umwanzi wabo ukomeye kubera ko idashaka ko bakomeza kwagura ibikorwa byabo byo gukora intwaro za kirimbuzi.

Mu nama yagiranye n'abayobozi bakomeye bo mu ishyaka riyoboye igihugu yagaragara nk' udatewe ubwoba n' uko Perezida watowe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z' Amerika Joe Biden yamwise Ibandi ndetse akaba yarananenze ibiganiro byabaye hagati ya Kim Jong Un na Donald Trump.

Ibi abitangaje mbere y' ibyumweru 2 ngo habeho umuhango wo kurahira kwa Joe Biden maze agahita ahererekanya ubuyobozi na Donald Trump, nubwo Trump yatangaje ko atazitabira iyo mihango y' ihererekanyabubasha.

Kim yavuze ko atazigera akoresha intwaro ze kereka nihagira igihugu gitera Koreya ya Ruguru. Yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe z' Amerika niba babyifuza ariko bazakomeza kongerera ingufu igisirikari cyabo n' intwaro zabo za kirimbuzi. Kugeza ubu ntacyo Leta y' Amerika cyangwa Umuyobozi uwo ari we wese yaba yari yatangaza ku byatangajwe na Kim Jong Un.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/10/leta-zunze-ubumwe-z-amerika-ni-umwanzi-wacu-ukomeye_kim-jong-un/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)