Kera Kabaye! Noneho The Ben na Miss Pamella berekanye ifoto igaraza byinshi kurukundo rwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda no muri EAC yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze ari kumwe na Miss Pamella Uwicyeza bivugwa ko bakundana.

Urukundo rwa Pamella n'umuhanzi The Be rwatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo yuzuye imitoma babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka ushize ndetse baje no gusohokana muri Tanzania mu gusoza 2020.

Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze uyu Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza niyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

Ku wa 28 Ugushyingo 2020,The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y'amazi muri Tanzania ndetse amusoma ku gahanga.

Nta magambo yihariye yaherekesheje ayo mashusho gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw'abakundana.

Nta gihamya n'imwe yemeza abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania,agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w'ikimero w'imyaka 21.

Uwicyeza yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati 'Mine', bisobanuye 'Uwanjye.'

Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 ba nyuma bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda.Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/13/kera-kabaye-noneho-the-ben-na-miss-pamella-berekanye-ifoto-igaraza-byinshi-kurukundo-rwabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)