Jeannette Kagame yahaye ishimwe Padiri Ubald... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'urupfu rwe yatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Musenyeri Hakizimana Célestin Umushumba Mukuru wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021. Yitabye Imana nyuma y'iminsi itari mike yari amaze yivuriza muri Amerika.

Rivuga ko 'Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.' Rikavuga kandi ko 'Ibijyanye n'imihango yo kumushyingura tuzabibamenyesha mu rindi tangazo.'

Inkuru wasoma: Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana, yasize avuze ko ashaka gushyingurwa mu Rwanda


Padiri Ubald yitabye Imana azize uburwayi

Padiri Ubald Rugirangoga, kubera gahunda yatangije y'Isanamitima n'Ubwiyunge muri Paroisse Gatolika ya Mushaka, iyo gahunda ikera imbuto mu gihugu hose, byatumye Unity Club itangaza ko Umuyobozi mukuru wayo, Madamu Jeannette Kagame yamuhaye ishimwe ku bikorwa byiza yakoze.

Ku rukuta rwa Twitter rwa Unity Club, bagize bati: "Umurinzi w'Igihango Padiri Ubald Rugirangoga, yahawe Ishimwe ry'Ubumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, First Lady Rwanda (Jeannette Kagame), kubera gahunda yatangije y'Isanamitima n'Ubwiyunge muri Paroisse ya Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto mu gihugu hose. Imana imwakire mu ntore zayo".

Madamu Jeannette Kagame nawe ku butumwa bwa Unity Club abereye umuyobozi mukuru, yunamiye Padiri Ubald agira ati: "Padiri Ubald, muruhukire mu mahoro".


Unity Club yashimiye Padiri Ubald ku bw'ibikorwa by'isanamitima yatangije

Mu bandi bashavujwe n'urupfu rwa Padiri Ubald harimo na Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC) yavuze ibabajwe n'itabaruka ry'Umurinzi w'Igihango wo ku rwego rw'Igihugu Padiri Rugirangoga Ubald. Bakomeje bagira bati "Padiri Ubald yaranzwe n'indangagaciro zo gukunda u Rwanda n'abanyarwanda, kuba inyangamugayo, gukoresha ukuri, ubworoherane no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri na Jenoside n'ingengabitekerezo yayo".

Bakomeje bati "Uruhare rw'indashyikirwa rwa Padiri Ubald mu kugarura no kubungabunga igihango cy'ubumwe bw'abanyarwanda yitangiye n'umutima we wose guhera muri Paruwasi ya Mushaka ya Diyoseze Gatolika ya Cyangugu ntiruzibagirana mu mateka y'u Rwanda. Yafashije benshi mu rugendo rw'isanamitima binyuze mu gusaba imbabazi no kuzitanga no kuvugisha ukuri mu komorana ibikomere bituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. NURC irihanganisha umuryango wa Padiri Ubald, na Diyoseze ya Cyangugu n'abakunzi be. Imana imwakire aruhukire mu mahoro".


Madamu Jeannette Kagame yunamiye Padiri Ubald amushimira ibikorwa byiza yakoze akiri ku Isi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102213/jeannette-kagame-yahaye-ishimwe-padiri-ubald-uheretse-kwitaba-imana-amushimira-gahunda-yat-102213.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)