Impamba AS Kigali yakuye mu Rwanda iyitambukije Kampala gitwari imbere ya KCCA(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Burya ngo impamba itakugeza i Kigali uyimarira ku Ruyenzi! Ariko ibitego 2 AS Kigali yakuye mu Rwanda mu ruhago byari bihagije ngo biyifashe gusezerera KCCA mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Wari umukino wo kwishyura wabaye uyu munsi ubera kuri St Mary's Kitende, warangiye ari ibitego 3 bya KCCA kuri 1 cya AS Kigali, umukino ubanza AS Kigali yari yateye mpaga ya 2-0 kubera KCCA itari ifte umubare w'abakinnyi buzuye kuko benshi bari banduye Coronavirus, byabaye 3-3 ariko AS Kigali ikomeza kubera igitego cyo hanze.

KCCA yatangiye isatira cyane ishaka igitego hakiri kare ndetse iza no kukibona ku munota wa 1 gitsinzwe na Brian Ahebwa, uyu musore wari wagoye cyane AS Kigali yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 38.

Mbere gato y'uko igice cya mbere kirangira umutoza Eric Nshimiyimana akaba yakoze impinduka ku munota wa 40, Ntamuhanga Tumaini Tity aha umwanya Orotomal Alex. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

AS Kigali yabonaga ko yamaze kujya mu murongo utukura, yatangiye igice cya kabiri isatira cyane maze iza kubona igitego ku munota wa 49 gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku ikosa myugariro Musa Ramathan yakoreye kuri Aboubakar Lawal.

Ku munota wa 64 Eric Nshimiyimana yongeye gukora impindyka havamo Muhadjiri hinjiramo myugariro Rurangwa Mosi.

KCCA muri iyi minota yongeye gushyira AS Kigali ku gitutu maze ku munota wa 75 Brian Ahebwa wari wagoye ubwugarizi bwa AS Kigali atsinda igitego cya 3 cya KCCA. Umukino warangiye ari 3-1 biba 3-3 mu mikino yombi AS Kigali ikomeza kubera igitego cyo hanze.

Mu cyiciro gikurikiyeho, AS Kigali ikaba izatombora ikipe yavuyemo muri CAF Champions League, yayikuramo igahita ijya mu matsinda.

KCCA yatangiranye imbaraga nyinshi
Kapiteni wa AS Kigali Tity ashaka uko yambura umupira umukinnyi wa KCCA
KCCA yari hejuru cyane
Rashid na Christian babuza inzira Bukenya
Eric Zidane agerageza kuzibira Brian Ahebwa witeguraga gushota mu izamu rya Bate Shamiru
KCCA yarushije AS Kigali mu buryo bwose



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamba-as-kigali-yakuye-mu-rwanda-iyitambukije-kampala-gitwari-imbere-ya-kcca-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)